Perezida Paul Kagame yatanze ikaze ku makipe azitabira amarushanwa ya CHAN
- 15/11/2015
- Hashize 8 years
Nk’uko byari biteganijwe Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2015 muri Serena Hotel i Kigali, niho habereye umuhango wo gutombola ku makipe ari muri CHAN ya 2016 izabera mu Rwanda, mu kwezi kwa mbere n’ukwezi kwa 2.
Ibihugu 16 byose byabonye itike ya CHAN bikaba bihagarariwe muri uyu muhango.aho amakipe yari agabanije mu dukangara 4
Agakangara ka 1: Rwanda, RD Congo, Tunisia, Zimbabwe
Agakangara ka 2: Angola, Nigeria, Gabon, Mali
Agakangara ka 3: Maroc, Ouganda, Cameroun, Niger
Agakangara ka 4:Ethiopie, Cote d’Ivoire, Zambie, Guinée
Uko Tombola imeze kugeza ubu:
Itsinda rya mbere: Rizakinira kuri sitade Amahoro
Rwanda, Cote d’Ivoire, Morocco, Gabon
Itsinda rya Kabiri: Rizakinira i Huye
DRC, Ethiopia, Cameroun, Angola
Itsinda rya 3: Rizakinira i Nyamirambo
Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria
Itsinda rya 4: Rizakinira i Rubavu
Zimbambwe, Zambia, Uganda, Mali
Umuyobozi wungirije wa CAF Almany Kabele ku rundi ruhande, na we atangiye ashimira Perezida wa Repubulika, anisegura kuba umuyobozi wa CAF atabashije kuboneka. Almany Kabale yabisobanuye atya ” Kubera gahunda zitandukanye, ntabwo byakunze ko umuyobozi wa FIFA, akaba n’umuyobozi wa CAF abasha kuboneka aha ngaha, ariko yantumye kubabwira ko azaba ari mu Rwanda mu mikino ya CHAN” Uyu muyobozi kandi yongeye gushimira Perezida w’u Rwanda ku nkunga atera imikino muri Africa, inkunga atanga muri CECAFA, ndetse by’umwihariko, kuba u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa 3 akomeye muri Africa, mu gihe cy’imyaka 6 gusa, bigaragaza ubushake u Rwanda rufite, mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Africa. U Rwanda rwakiriye igikombe cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009, rwakira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 muri 2011, ubu rugiye kwakira CHAN.
Mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, asoza uyu muhango yashimiye CAF ndetse n’abayobozi bayihagarariye ndetse anongera kwizeza abari bitabiriye uyu muhango ko hazabaho irushanwa ryiza kandi anatanga ikaze mu gihugu cy’U Rwanda.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw