Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzania

  • admin
  • 24/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzania, anihanganisha umuryango we n’abaturage ba kiriya gihugu. Yavuze ko uyu mugabo yabaye impirimbanyi nziza yo kwigira kwa Africa.

Perezida Kagame yanyujije ubutumwa kuri Twitter,yagize ati “Tubabajwe cyane n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida Mkapa. Nihanganishije umuryango we, abaturage ba Tanzania ndetse n’inshuti yanjye Perezida Perezida Dr John Magufuli.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko urupfu rwa Mkapa ari igihombo ku mugabane wose wa Africa kuko “Yabaye impirimbanyi nziza yo guharanira iterambere rya Africa watanze umusanzu we atari ku Tanzania gusa.”

Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzania, yitabye Imana ku myaka 81 azize uburwayi nk’uko byatangajwe na Perezida John Pombe Magufuli kuri Television y’igihugu.

Mkapa wavutse tariki 12 Ugushyingo 1938, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugeza muri 2005 mbere y’uko asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Muri iki gihe yakundaga kugaragara mu bikorwa by’ibiganiro by’amahoro mu bihugu bitandukanye mu karere nk’umuhuza, birimo nk’ibyakurikiye imvururu zabaye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/07/2020
  • Hashize 4 years