Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’u Burundi

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’u Burundi, ndetse ko abakora raporo zivuga ko ruteza umutekano muke muri icyo gihugu bagombye gushaka ibisubizo by’ibibazo ibihugu bifite, aho kubikabiriza bakwirakwiza ibihuha

Kuva u Burundi bwajya mu mvururu zatangiye muri Mata 2015, Perezida Nkurunziza amaze gutangaza ko aziyamamariza manda itaravuzweho rumwe, abayobozi batandukanye mu Burundi bakunze kumvikana bashinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’ibibazo byugarije iki gihugu. Ibi byakurikiwe na Raporo yagaragarijwe mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, muri Gashyantare uyu mwaka, ishinja u Rwanda gutanga imyitozo ku nyeshyamba z’Abarundi no kuzitera inkunga ngo zizabashe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ubwo i Kigali hasozwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru yanenze raporo iherutse gushyirwa ahagaragara izanamurikwa mu kanama gashinzwe umutekano muri Loni, avuga ko abazikora bakwiriye gushaka ibisubizo by’ibibazo ibihugu bifite aho kubikabiriza. Yagize ati “Abo bantu bandika izo raporo bakwiriye gukangurirwa kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ibihugu bihura nabyo aho kubikabiriza no guteza ibibazo bitakabaye bihari.”

Perezida Kagame yanavuze ko inkomoko y’ibibazo by’Abarundi bakwiriye kuyishakira mu gihugu cyabo aho kuyishakira hanze. Ati “Icy’ingenzi ku Burundi n’Abarundi ni ugufata ibibazo bafite nk’ibyabo aho gushakira inkomoko yabyo hanze y’igihugu cyabo, cyangwa ko nta kibazo na kimwe bafite mu gihugu cyabo, kandi ndakeka byafasha gukemura ikibazo no gutesha agaciro ibihuha byirirwa bikwirakwizwa.” Perezida Kagame avuga ko ari byiza ko Abarundi bakemura ibibazo uko biteye aho gukomeza kugendera ku bihuha. Anavuga ko mu gihe u Rwanda rufite ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zahunze izo mvururu, abantu bakabaye batekereza kuri izo mpunzi bakazifasha kuruta guhimba ko hari inyeshyamba zitozwa ngo zizahirike Perezida Nkurunziza.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga 76 800, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHC rivuga ko abasaga ibihumbi 260 bahunze u Burundi guhera muri Mata 2015.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years