Perezida Paul Kagame yahaye impanuro abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda
- 29/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida Paul Kagame yasabye abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda ko badakwiye kwiyumvisha ko bageze iyo bajyaga, ahubwo ibiri imbere ari byo bikomeye.
Umukuru w’Igihugu avuga ko ari aba banyeshuri barangije n’abandi bose, bazahurira ku isoko ry’umurimo kandi ari rito.
Iri n’ijambo Perezida Kagame yageneye abanyeshuri barenga ibihumbi 8, bari bamaze guhabwa impamyabumenyi bitandukanye, ku bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ari imbere y’imbaga y’ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi b’iyi kaminuza, Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare ngo iki gikorwa cyo guhuriza hamwe aba banyeshuri kigende neza ndetse bakaba basoje neza amasomo, yongera kwibutsa abarangije ko batangiye urundi rugendo rushya kandi rukomeye.
Yagize ati “Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha, ntabwo ari byo, hari ibindi bibategereje imbere biteye ukundi, bitandukanye n’ibyo mu maze kunyuramo, muzahangana n’ipiganwa hanze aha, kugira ngo mutere imbere hari n’abandi bashaka ayo mahirwe, mumenye ko muzapiganirwa mu bintu kandi bike buri wese ashaka kugeraho.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko isoko ry’umurimo ari rito hanze aha, bityo buri umwe uko awushaka atariko yawubona.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese yawubona uko abyifuza, imirimo ishobora kuba mike ku bayishaka kandi ari benshi ikaba itangana nka bo, uwo mubare munini w’abayishaka uzayipiganira bityo abayishoboye babe ari bo bajyamo, ndabategura ngo mu menye ko ubwo ari ubundi buryo bw’ingorane, amasomo murangije yari agamije kubategura namwe ngo mushyireho akanyu ubwanyu.”
Umukuru w’Igihugu yahaye impanuro aba banyeshuri gukomeza kwiga kuko bitajya birangira, cyane ko ngo ari byo bizatuma bagira n’ubumenyi bushobora guhangana ku isoko ry’umurimo riri hanze.
Muri iri jambo kandi umukuru w’igihugu yongeye kwibutsa aba banyeshuri ko igihugu kibatezeho guhanga imirimo, avuga ko no mu byo babigisha biri iki kiri ku isonga.
Abahawe impamyabumenyi harimo ab’igitsinagore 3053 na ho ab’igitsina gabo bakaba 5420.
Ni ubwa mbere Perezida Kagame atanze impamyabumenyi ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda kuva yabaho, bikaba n’ubwa mbere umuhango wo gusoza amasomo ubereye muri Sitade Amahoro i Remera, aho Koleji zose zahurijwe hamwe.
Yanditswe na Chief editor2/Muhabura.rw