Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine
- 18/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine biga ku masomo buri gihugu cyakwigira ku kindi.
Umukuru w’Igihugu cya Palestine ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibigugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umutumirwa ibera i Kigali.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro), aba Bakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku masomo ibihugu byombi.
Mu ijambo yavuze mu muhango wo gufungura iyi nama ku Cyumweru, Mahmoud Abbas yagaragaje ko Afurika yafasha igihugu cye kugarura ubwigenge avuga ko bambuwe na Israel bityo asaba Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ko bashyigikira gahunda zose z’igihugu cye zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati.
Yashimiye Pkandi erezida Paul Kagame aho agejeje u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati “Ndashimira Perezida Kagame ku mbaraga n’ubuhanga byatumye ageza ku mahoro, umutekano na Demokarasi muri iki gihugu gitekanye.”
Kuri we ngo kuba yaratumiwe i Kigali muri iyi, ni ikimenyetso cy’umubano mwiza w’amateka hagati ya Afurika na Palestine, bityo akaba yizeye ko Afurika izakomeza gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu Palestine kugera ibonye ubwigenge n’ubusugire avuga ko imaze imyaka 68 yarambuwe na Israel kandi Isi ikabyirengangiza.
Palestine ni igihugu cy’Abarabu cyo mu Burasirazuba bwo hagati gihora gihanganye bikomeye na Israel kuva mu 1947 ubwo Abayahudi bari bamaze imyaka batatanye hirya no hino ku Isi bashingirwaga igihugu (Israel) bakigarurira ubutaka bumwe na bumwe bwari butuwe n’Abanyapalestine.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw