Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Igikomangoma Harry mu gihugu cy’Ubwongereza

  • admin
  • 17/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku munsi we wa mbere w’uruzindiko,Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza mu nama ihuza abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth, yahuye n’Igikomangoma Henry ‘Harry’ cy’u Bwongereza.

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame n’Igikomangoma Harry bahuriye i Buckingham ariko ntihahise hashyirwa hanze ibyerekeye ibiganiro bagiranye ariko amakuru macye aremeza ko batabuze gukomoza ku bukerarugendo n’ibungabunga ry’ibidukikije.

Iyi nama iba kabiri mu mwaka, kuri iyi nshuro irahuriza hamwe abagera ku 5000 baturutse muri za Guverinoma, abashoramari ndetse na sosiyete sivile, baganire ku ngingo zirimo guteza imbere uburumbuke, umutekano n’ubworoherane.

Umusozo w’iyi nama uzaba umwiherero w’abayobozi uzabera Windsor Castle kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018.

Muri uyu mwiherero abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazaganira ku bufatanye mu bibazo byugarije Isi n’iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho mbere muri Commonwealth.

Igikomangoma Harry ejo kuwa mbere Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, yamugize Ambasaderi w’Urubyiruko rw’ibihugu rwo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Afungura ihuriro ry’urwo rubyiruko, Harry w’imyaka 34 yavuze ko azakora uko ashoboye urubyiruko rugatanga umusaruro mu gukemura ibibazo byugarije Isi. Yavuze ko 60% by’abatuye ibihugu 53 bya Commonwealth ni ukuvuga miliyari 1.4 ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, rugomba guhindura Isi.

Ikindi wamenya ni uko Igikomangoma Harry ari umwe mu bagize umuryango w’ibwami mu Bwongereza, umuhungu muto w’ibikomangoma, Charles na Diana, akaba uwa gatanu ku ruhererekane rw’abashobora kuragwa ubwami mu Bwongereza.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Henry Charles Albert David uzwi nk’ Igikomangoma Harry yagizwe Perezida mushya w’Ikigo gifatanya na guverinoma zitandukanye mu gucunga Pariki z’ibihugu n’ibyanya bibungabunzwe, African Parks, ari nacyo gicunga Pariki y’Akagera.

Igikomangoma Henry asanzwe akunda ibijyanye no kurengera ibidukikije. Amakuru avuga ko umuryango we w’ibwami wagize uruhare mu kwimura inzovu muri Malawi, igikorwa gikorwa nka kimwe mu bikomeye kwisi byo gukura inzovu zivanwa hamwe zijyanwa ahandi.

U Rwanda by’uwihariko narwo ruhagaze neza mu kurengera ibidukikije, aho Guverinoma y’u Rwanda yahise inashyiho gahunda yo gusangiza abaturage 10% by’amafaranga aturuka mu madovize pariki zo mu Rwanda zinjiza.

Muhabura.rw

  • admin
  • 17/04/2018
  • Hashize 6 years