Perezida Paul Kagame arashimira abatoye YEGO na OYA mu matora ya referendum.
- 21/12/2015
- Hashize 9 years
Perezida Paul Kagame aravuga ko ashimira buri wese wagize uruhare mu kwitabira amatora ya referendum, baba abatoye baryemeza cyangwa abarihakanye.
Umukuru w’Igihugu aravuga ko uguhitano kw’ahaza h’u Rwanda aribo ubwabo bahafite.
Ubwo yatangizaga ku nshuro ya 13 inama y’Igihugu y’umushyikirano, Perezida Kagame yabanje gushimira abitabiye iyi nama, avuga ko ari uruhare rwa buri wese mu cyerekezo cy’u Rwanda, ubwo yagarukaga ku matora amaze iminsi abaye ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame avuga ko we ashimira abatoye baryemeza cyangwa abarihakana. Yagize ati “Tuvuye muri Referendumu kandi yitabiriwe n’abantu benshi batagira ingano, umubare munini watoye “Yego”; abandi nabo bagera mu bihumbi batoye “Oya”. Bose ndabashimira.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko “Demokarasi yacu ishinze imizi kuko ari twebwe dukomeza kwigenera abo turi bo, twanze ko hari uwa dutesha inzira turimo, ndashimira buri wese watoye, demokarasi yacu irakomeza gushinga imizi kuko nitwe ubwacu dukomeza gushyiraho uko tubayeho kandi twanze ko hari uwadutesha inzira turimo.” Perezida Kagame kandi yashimiye mu buryo bukomeye, uburyo urubyiruko usanga aribo bitabiriye cyane gutora ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Agira ati “icya mbere ni uko umubare munini w’abatoye kwemeza Itegeko Nshinga ryavuguruwe ari urubyiruko, abatoye ni abo mu kigero cy’abantu batigeze bagira impamvu yo gutinya umupolisi cyangwa ngo bahe ruswa umukozi wa Leta kugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho, Abenshi muri bo ntibigeze bumva urusaku rw’amasasu. Ntabwo bigeze baba mu buzima burangwa n’ubwoba bukabije, bwasize ibikomere mu mitima y’ababyeyi babo, ibi dukwiye kubyishimira.”
Perezida Kagame kandi yabwiye abari muri uyu mushyikirano ko icya mbere Abanyarwanda u Rwanda rufite uyu munsi, barenze kure abo batekezaga mu myaka imyaka 21 ishize.
Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye abari muri uyu mushyikirano ko abanyarwanda bafite icyizere ko gusimburana ku butegetsi bizakorwa neza. Agira ati “Abanyarwanda bafite ikizere cy’uko bizakorwa mu mutuzo no mu bwumvikane, ni byo bateze, ni n’abyo bashaka, igihe ni kigera cyo guhererekanya inshingano ziva ku muyobozi umwe zakirwa n’undi, bizakorwa neza.” Umukuru w’Igihugu akaba avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bavuga ko n’ubwo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari byinshi ariko bataragera aho bifuza.
Yanditswe na byemezo1hotmail /Muhabura.rw