Perezida Paul Kagame arasabira abarangiza za kaminuza ubufasha ngo nabo bajye babona akazi

  • admin
  • 14/09/2015
  • Hashize 9 years

kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeli 2015, ikigo cy’ibarurishamibare NISR cyamuritse ku mugaragaro ubushakashatsi bushya bwa kane bugaragaza imibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’umunyarwanda (EICV 4), muri uyu muhango Perezida wa repubulika Paul Kagame wari u,ushyitsi mukuru akaba yasabye ko hashyirwaho uburyo bunonosoye bw’ukuntu harwanywa ndetse hagakumirwa burundu ubushomeri mu rubyiruko.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu myaka itatu kuva 2011 kugeza 2014, bugaragaza ko ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda kiri kuri 2%. Mu duce tw’umujyi ubushomeri buri ku kigero cya 8.7%. Ubu bushakashatsi bwerekana ko mu badafite akazi mu Rwanda 9.0% ari urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, naho 13.5% byabo bakaba ari abarangije Kaminuza.


Perezida wa repuburika Paul Kagame yavuze ko iyi mibare y’ubushomeri mu rubyiruko ikiri hejuru, asaba ko hakongerwa ishoramari mu mashuri yigisha ubumenyingiro kugira ngo urubyiruko rwigishwe guhanga imirimo aho kuyisaba..’’ Muri gahunda y’imbaturabukungu ya Kabiri yatangiye mu mwaka wa 2013, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka. Ubushakashatsi bwerekana ko buri mwaka mu Rwanda hahangwa imirimo ibihumbi 146.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, asanga haratewe intambwe ndende bitewe n’ingamba zafashwe zirimo kongera ubumenyi ngiro bwabarangiza amashuri no kubafasha kwimenyereza akazi. Yagize ati “Gahunda zashyizweho zo kwigisha urubyiruko ubumenyi ngiro (TVET), gushakira aho kwimenyerereza imirimo abarangije Kaminuza byatanze umusaruro. Tuzakomeza guhanga imirimo ijya muri Leta, abikorera niy’ubucuruzi buciriritse.’’

Muri ubu bushakashatsi, umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongereye ku kigero cya 8%, naho umusaruro rusange w’umuturage ku giti cye wavuye ku madolari ya Amerika ($) 211 mu mwaka wa 2001, ugera kuri 718 $ muri 2014. Ibi byatewe n’uko gahunda zinyuranye zo kuzamura abakene n’abatishoboye zazamuye abagera ku bihumbi 660, byatumye imibare y’abakene mu Rwanda iragabanuka kuburyo bushimishije.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2015
  • Hashize 9 years