Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 16

  • admin
  • 06/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 16 babarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, bahita baba aba ofisiye bato (Junior officers).

Aba basirikare bagizwe n’abasirikare 10 bari bafite ipeti rya kaporali, na batandatu bari bafite ipeta ribanza mu ngabo ari ryo private, bakaba barangije mu ishuri ‘General Sir John Kotelawala Defence University’ muri Sri Lanka, bakaba barize iby’indege za gisirikare ubu bakaba batashye bafite impamabumenyi ya kaminuza bakaba bazitwa ‘aeronautical engineers’.

Aba basirikare bakaba bahise bashyirwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku ipeta rya lieutenant.


Mu Kuboza 2018, Ingabo z’u Rwanda 50 zirwanira mu kirere zasoje amasomo yabo mu by’indege mu Ishuri ry’Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere (Ethiopian Air Force Academy).

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 06/02/2019
  • Hashize 5 years