Kuri uyu munsi wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yayoboye inama y’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda “RDF”, inama yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.
Iyi nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abasirikare bose bagaragaye bambaye udupfukamunwa ndetse hagati yabo bigaragara ko harimo intera ya metero imwe.
Perezida Kagame yagaragaye yambaye umwenda wa Gisirikare, ibi byazamuye amarangamutima y’abakoresha imbugankoranyambaga banishimira urugero rwiza rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW