Perezida Obama yakodesheje inzu n’uwahoze ari umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru wa Bill Clinton

  • admin
  • 21/06/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Obama n’umugore we Michelle Obama, bamaze gukodesha inzu bazaturamo nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka utaha.

Iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni 4.3 z’amadorali, iri ku buso bwa meterokare 8 200. Ifite ibyumba byo kuraramo icyenda, ubwogero umunani, ibyumba byo kwidagaduriramo n’ubusitani butuje.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko Obama yayikodeshejwe na Joe Lockhart wahoze ari umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru wa Bill Clinton.

Ifite igikoni kirimo amashyiga umunani kiri hafi y’uruganiriro naho ku igorofa ya mbere hari ibiro Obama ashobora gukoresha mu kazi ke. Iyo nzu, izacumbikira umuperezida wa mbere wa USA w’umwirabura, ifite akabari kanini n’ububiko bunini bwa divayi.















Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/06/2016
  • Hashize 8 years