Perezida Nyusi yishimiye ubuhahirane yabonye buri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-congo

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye imipaka ihuza u Rwanda Na Congo mu Karere ka Rubavu, avuga ko Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahurwe bafite.

Perezida Filipe Nyusi yarageze Ku mupaka muto uhuza u Rwandana,Congo uzwi nka Petite bariyeri, areba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo ibihumbi bahahirana.

Aganira n’itangazamakuru, Perezida Nyusi yatangaje ko afurika iri kwitegura gufungura imipaka.

Yagize ati “Turimo turaganira gufungura umupaka mu bihugu by’ Afurika. Uyu ni Umwitozo wo kureba ubwo ntagitandukanya abanyafurika, urareba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo bisanzura mubuhahirane”.

Akomeza agira ati“Ubu ni bwo buzima bw’Abanyafurika tugomba gukora, tugafungura imipaka bakabyaza umusaruro amahirwe dufite.”

Uyu mupaka ukoreshwa n’abaturage ibihumbi 45 ku munsi, Abanyarwanda baturiye umupaka wa Congo bahabwa amakarita bakoresha mu byuma bambuka hatabaye kwaka laissez passe na passport.

Uyu mupaka ukoresha koranabuhanga ry’amakarita rikoreshwa n’abantu ibihumbi birindwi. Abaturage bari basanzwe bakoresha Jeto kubera baturiye umupaka.

Ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa kuva 2013.

Abantu bakoresha iri koranabuhanga ni Abanyarwanda batuye mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba, Bugeshi, Busasamana na Rugerero.


Abaturage basigaye bakoresha ikoranabuhanga mu kwambuka umupaka

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe