Perezida Nkurunziza yongeye gutunga urutoki u Rwanda m’uburyo bukomeye

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko haterana inama idasanzwe mu maguru mashya kugira ngo yige ku bibazo biri hagati y’igihugu cye n’icy’u Rwanda.

Perezida Nkurunziza mu kiganiro n’abanyamakuru ku kuwa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018 ubwo yari iwe mu rugo mu Ntara ya Ngozi, yongeye gutunga agatoki u Rwanda ko rugambiriye kugirira nabi u Burundi nk’uko inkuru ya The East African ibitangaza.

Yagize ati “ Dushaka ko EAC ko yatabara kubera ko iki kibazo kirimo n’imitwe yitwaje intwaro Abantu barimo kwicwa, ntibikwiriye gufatwa nk’ibyoroshye.”

Mu ijambo rye Nkurunziza yashimangiye ko “ U Burundi nta migambi mibi bufite; ariko u Rwanda rurayite Duzakomeza kubivuga.”

Abayobozi b’ u Rwanda bwumvikanye kenshi buhakana ibirego ibirego byo kuba iki gihugu cyaba kivanga muri politiki y’igihugu cy’u Burundi.

U Rwanda narwo rushinja u Burundi kurushotora ndetse no gushyigikira imigambi y’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yateye utwatsi iby’iyi nama idasanzwe kukongo u Burundi bugamije kurangaza EAC ku bibazo biri muri iki gihugu.

Iyi nama ntizaba. Ikizaba ni inamaisanzwe. Ibibazo biri mu Burundi bireba Abarundi kandi EAC yasabye Museveni ko yigira uruhare muri ibi bibazo.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamba mu 2015. Ahanini byatewe n’uko u Burundi butigeze burya iminwa mu gutunga agatoki u Rwanda ko rwo rwagize uruhare muri kudeta (Coup d’Etat ) yo mu 2015.

Si ibi gusa u Burundi bwavuze ko u Rwanda ubu rwahaye icumbi abari ku isonga mu gukora iyi kudeta. Ibirego u Rwanda rwahakanye kenshi rwivuye inyuma

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years