Perezida Nkurunziza yongeye gushinja u Rwanda ibitero anavuga ko azarurega niyo imyaka yaba 100

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years

Perezida Nkurunziza w’u Burundi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru gisoza umwaka ku wa 25Ukuboza 2019, yagarutse ku bibazo bufitanye n’u Rwanda, aho arushinja gushotora u Burundi ndetse ko igihe kizagera bukabyutsa urubanza.

Perezida Nkurunziza avuga ko urubanza rutabora, ngo n’ubwo hashira imyaka 100 cyangwa magana abiri, Abanyarwanda bazabona bahamagajwe kwitaba urukiko ku “bw’amabi” avuga bakorera Abarundi.

Aha uyu mukuru w’igihugu yashimangiye ko hari ibitero bigabwa ku gihugu cye, ngo bikaba bikorwa n’abatorejwe mu Rwanda. Aha ashimangira ko ibimenyetso abifite, ngo n’ubwo yava ku butegetsi umwaka utaha nta kirakorwa ko n’uwamusimbura yazabikurikirana.

Yagize ati “Urubanza ntirubora, urubanza ni ikintu gihambaye cyane, kuri uno munsi ntibikunda, Abanyarwanda bicare babizi neza ko hacaho imyaka 100, hacaho imyaka 200 Abarundi bazabyutsa rurya rubanza.”

Nkurunziza avuga ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko ari u Rwanda rumugabaho ibitero mu bihe bitandukanye. Avuga ko ibi byabaye mu mwaka wa 2014, uwa 2015 na 2016.

Ati “Ibi ntibibaye ubwa mbere, barya bateye mu Ruhagarika twarabafashe, barya bishe abantu turabafite na n’uyu munsi, batubwiye ko batorejwe mu Rwanda baca muri Congo baza kwica abantu mu Burundi, hari n’abandi bateye ejobundi bateye baciye muri Congo nabo nyine turabafata. Hari n’abandi igisirikare cya Congo cyafashe guhera 2018, abo ufashe benshi baratubwira bati ’twebwe twatorejwe mu Rwanda duca muri Congo tuza gutera u Burundi.”

Kuri ibi birego by’Uburundi, u Rwanda rwumvikanye kenshi rubihakana, rukavuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya Uburundi.

Si ubwa mbere Nkurunziza atunga agatoki u Rwanda, dore ko mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yagiranaga inama n’abayobozi bose b’Intara zigize igihugu mu Ntara ya Muramvya, muri Komini Bukeye, yasabye abayobozi b’izihana imbibi n’u Rwanda kurikanura.

Intara eshanu z’u Burundi zihana imbibi n’u Rwanda ni Cibitoke, Kayanza, Ngozi, Muyinga na Kirundo.

Umuvugizi wa Nkurunziza, Jean Claude Karerwa ubwo yasubiragamo ibyo sebuja yavugiye muri Komini Muramvya, yagize ati “Nyakubahwa umukuru w’igihugu arasaba abakuru b’Intara cyane cyane abari ku mbibi duhana n’u Rwanda kurikanura kuko ubyinana n’umwanzi ntasinzira, ibisigaye nabyo bikazakorwa biciye mu by’imigenderanire”.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku wa 8 Ukwakira 2018, mu Ntara ya Muyinga, muri Komini Butihinda, nabwo Perezida Nkurunziza yasabye inzego z’umutekano kurikanura.

Yagize ati “Abanya-Muyinga ni mwebwe mwegereye ahangaha, uko muhora mwirindiye umutekano,… abanzi ntabwo bifuza ko mutera imbere, mubimenye, mwabonye ibyo twabonye 2014, mu 2015 twarabibonye, 2016 twarabibonye, ntiduca ku ruhande mu Rwanda murahazi, hari n’abateye baciye mu Cibitoke, abateye baciye mu Kabarore n’ejo bundi baciye muri Congo, bamennye amaraso harya…, barya bose bavaga mu Rwanda.”

Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zikuruwe n’ukwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda itaravuzweho rumwe ni bwo bwatangiye kumvikana bushinja u Rwanda gucumbikira ababuhungabanyiriza umutekano.

Impunzi z’Abarundi zibarirwa mu majana zahungiye mu Rwanda, nyuma y’uko guhunga ni bwo u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda ko rufatamo abasore rukabatoza nyuma bagasubira inyuma bakajya kugabayo ibitero, ibintu u Rwanda rwagiye ruhakana rwivuye inyuma. Amakuru u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.

Mu bitero byabaye mu mwaka ushize mu karere ka Nyaruguru mu Rwanda, abayobozi b’u Rwanda bavuze ko izi nyeshyamba zitera ziturutse mu Burundi.

Ni ko byongeye gutangarizwa abaturage ba Bweyeye ubwo basurwaga n’abayobozi n’abahagarariye ingabo nyuma y’igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri muri Bweyeye.

Igitero ku ngabo z’u Rwanda muri Bweyeye cyabaye mu ijoro rya tariki 08/11 naho igitero ku ngabo z’u Burundi i Mabayi kiba mu ijoro rishyira kuwa gatandatu tariki 16/11/2019.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years