Perezida Nkurunziza yasabye abatuye mu ntara zihana imbibi n’u Rwanda guhora barikanuye

  • admin
  • 15/12/2018
  • Hashize 5 years

Perezida w’u Burindi Pierre Nkurunziza akomeje kwemeza ko ibintu bitameze neza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bityo agasaba abaturage be bari hafi y’umupaka guhora kuryamira amajanja.

Ubwo Perezida Nkurunziza yagiranaga inama n’abayobozi bose b’Intara zigize igihugu mu Ntara ya Muramvya, muri Komini Bukeye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru,yasabye abayobozi b’izihana imbibi n’u Rwanda kurikanura.

Mu gihe hari Intara eshanu z’icyi gihugu zihana imbibi n’u Rwanda zigizwe na Kirundo,Cibitoke, Kayanza, Muyinga na Ngozi,yasabye abayobozi bazo kurikanura nk’uko umuvugizi wa Nkurunziza abivuga.

Jean Claude KARERWA umuvugizi w’umukuru w’igihugu, asubiramo ibyo Nkurunziza yavugiye muri Komini Murambya, yagize ati “Nyakubahwa umukuru w’igihugu arasaba abakuru b’Intara cyane cyane abari ku mbibi duhana n’u Rwanda kurikanura kuko ubyinana n’umwanzi ntasinzira, ibisigaye nabyo bikazakorwa biciye mu by’imigenderanire”.

Yongeye nanone gusaba inzego z’umutekano kurikanura, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, mu Ntara ya Muyinga, Site ya Masaka, muri Komini Butihinda.

Muri iyi Ntara ya Muyinga, Perezida Nkurunziza yavugiyemo ko ibitero bigabwa i Burundi bituruka mu Rwanda, abahatuye akaba aribo yasabye ku ikubitiro kuba maso bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Abanya-Muyinga ni mwebwe mwegereye ahangaha, uko muhora mwirindiye umutekano,… abanzi ntabwo bifuza ko mutera imbere, mubimenye, mwarabonye ibyo twabonye 2014, mu 2015 twarabibonye, 2016 twarabibonye, ntiduca ku ruhande mu Rwanda murahazi, hari n’abateye baciye mu Cibitoke, abateye baciye mu Kabarore n’ejo bundi baciye muri Congo, bamennye amaraso harya…, barya bose bavaga mu Rwanda”.

Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize Perezida Nkurunziza w’u Burundi yandikiye ibaruwa umuyobozi wa EAC mugenzi we wa Uganda Perezida Museveni, amusaba ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane avuga ko ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Muri iyo baruwa Nkurunziza yagize ati “Birihutirwa kuri EAC kumenya ikibazo nyacyo kiri inyuma y’ihungabanywa ry’u Burundi. U Rwanda rwarenze ku ngingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.”

Gusa na Perezida Kagame w’u Rwanda nawe ikibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’ibi bihugu byombi kimaze imyaka itatu,yakigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, ubwo yari amaze gusoza ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye, akavuga ko ibyo rukorerwa ari ubushotoranyi.

Ati “Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka. Hari nubwo abaturage bacu bagiye bicwa , hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura,… Iyo ari ubushotoranyi tubufata uko buri,…”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibindi bibazo wenda ngo u Burundi bwakabaye bufashwamo bitari u Rwanda, gushakirwa ibisubizo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

U Burundi bwatangiye kumvikana bushinja u Rwanda gucumbikira ababuhungabanyiriza umutekano igihe muri iki gihugu havukaga imvururu zikuruwe n’ukwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya Gatatu kuva mu mwaka wa 2015.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/12/2018
  • Hashize 5 years