Perezida Nkurunziza yasabiwe ibihano bisa n’ibyafatiwe Buyoya ubwo yahirikaga ubutegetsi.
- 02/01/2016
- Hashize 9 years
Ibiganiro biteganyijwe gutangira ku wa gatatu w’icyumweru gitaha i Arusha muri Tanzaniya.
Abatavuga rumwe na Nkurunziza barifuza ko u Burundi bwafatirwa ibihano nk’ibyigeze gufatwa muri 1996, ubwo Perezida Buyoya yahirikaga ubutegetsi, hagafatwa ibihano byatumye ahita yemera kumvikana n’abamurwanyaga.
N’ubwo umuryango wa Afurika yunze ubumwe utatangaje ibihano uteganya gufatira Leta ya Nkurunziza mu gihe yaba ititabiriye ibyo biganiro, abadashyigikiye Leta barasaba ko hashyirwaho ibihano bikomeye kugirango bikebure Nkurunziza.
Mu gihe umuryango wa Afurika yunze ubumwe utaganya ko Leta y’u Burundi nititabira ibiganiro hagati yayo n’abatavuga rumwe nayo izahita ifatirwa ibihano, abadashyigikiye leta ya Nkurunziza nabo barasaba ko u Burundi bwafatirwa ibihano mu by’ubukungu kugirango Nkurunziza abone yemere ibyo bamusaba.
Pacelli Ndikumana umuvugizi w’abatavuga rumwe na leta ya Burundi yavuze ko hakenewe ibihano byihutirwa kugirango Nkurunziza abone ko nta yindi nzira yo kwemera ibyo bamusaba.
Ndikumana kandi asaba ibihugu by’ibituranyi gukora nk’uko byakoze muri 1996, ubwo byashyigikiraga ko u Burundi bufatirwa ibihano biremereye maze Buyoya akemera ibiganiro n’abamurwanyaga.
Abatavuga rumwe na leta ya Burundi baravuga ko mu mwaka wa 1996 nabwo Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi afata ubutegetsi, maze icyo gihe ibihugu bikikije u Burundi bihita bisaba ko Leta yafatirwa ibihano, byanatumye Buyoya yemera kumvikana n’abatari bamushyigikiye.
Ndikumana yagize ati:”Ibihugu by’ibituranyi bikwiye gukora nk’uko byakoze icyo gihe kuko n’ubwo nta hirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryabaye, ariko habayeho guhirika itegeko nshinga.
Ibihano rero birakwiye kandi bikomeye kuko bizatuma igihugu gihura n’akaga gakomeye, bitume nk’uko byagendekeye Buyoya agahita yemera kumvikana n’abamurwanyaga, na Nkurunziza abigenze atyo”.
Kuva imvururu zatangira mu Burundi mu kwezi kwa kane umwaka ushize wa 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yavugaga ko azongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu, mu Burundi hamaze gupfa abantu barenga 400, naho abasaga 75000 bahunze igihugu.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw