Perezida Museveni yongeye gufunga imipaka ndetse n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe

  • admin
  • 14/04/2020
  • Hashize 4 years

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongereyeho iminsi 21 igihe cy’ibihe bidasanzwe mu gihugu hose mu rwego rwo guhagarika ubwandu bw’icyorezo cya coronavirus.

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yaho iminsi 14 y’ibanze y’ibyo bihe bidasanzwe irangiriye, Perezida Museveni yavuze ko ingamba zatangajwe mbere zikomeje.

Izo zirimo nko gufunga imipaka harimo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe ku ngendo zisanzwe z’abagenzi n’umukwabu uhera mu rukerera kugeza bugorobye.

Harimo kandi no gukomeza guhagarika uburyo rusange bwo gutwara abantu.

Perezida Kaguta Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yavuze ko kongera icyo gihe bizafasha abakora mu rwego rw’ubuvuzi kwiga neza uko ibintu bimeze no kugenzura abantu bagera hafi ku 18,000.

Abo bivugwa ko binjiye mu gihugu hagati y’itariki ya 7 n’iya 22 y’ukwezi gushize kwa gatatu.

Ubwikorezi bw’imizigo mu ndege no mu nzira zo ku butaka bwo buracyemewe.

Abashoferi b’amakamyo bakora ingendo zambukiranya ibihugu, baba abarekeza muri Uganda cyangwa abahahagaze ariko bakomeza ingendo, bazajya basuzumirwa ku mipaka.

Kugeza ubu muri Uganda habarurwa abantu barenga 5,600 bamaze gupimwa coronavirus.

Muri bo 54 bemejwe ko banduye Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus, barindwi muri abo barayikize.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/04/2020
  • Hashize 4 years