Perezida Museveni yihanganishije Abaturage bagezweho n’ingaruka kubera gufunga umupaka wa Gatuna

  • admin
  • 22/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Museveni, yasabye abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi kuba bihanganye, mu gihe hagishakwa igisubizo cy’ibibazo byabo.

Perezida Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye abaturage gukomeza kwihangana mu gihe hagishakwa ibisubizo birambye.

Museveni yagize ati” Nihanganishije abaturage ba Uganda n’ab’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe tugishaka ibisubizo birambye.”

Perezida Museveni yongeyeho ko azi neza ko ukuri kuzajya ahagaragara, bijyanye n’uko ukuri ari ko ubutegetsi bwa Uganda buyobowe n’ishyaka NRM buharanira.


Ibi bwana Museveni abitangaje Nyuma yaho Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, i Gatuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza muri ibyo biganiro

Abaperezida bari muri iyo nama basabye ko igihugu cya Uganda gisuzuma mu gihe cy’ukwezi ibyo gishinjwa n’u Rwanda byo gucumbikira ku butaka bwacyo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu gihe ibyo Uganda ishinjwa bizagaragara ko ari ukuri, igihugu cya Uganda kizakora ibishoboka byose kugira ngo gihagarike ibyo bikorwa, giharanire kandi ko bitazongera kubaho.

Kuva mu kwezi kwa kabiri 2019 kugeza ubu u Rwanda rwafunze umupaka wa Gatuna – wakoreshwaga cyane hagati y’ibihugu byombi kuko ari yo nzira ya bugufi igera i Kigali – ruvuga ko uri gusanwa.

U Rwanda ruvuga ko rwagiriye inama abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bahohoterwa, bafungwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.

Uganda nayo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, ndetse ikavuga ko bamwe mu bafatwa ari abakekwaho ibi bikorwa.

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 22/02/2020
  • Hashize 4 years