Perezida Museveni yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ibyerekeranye n’umutekano w’akarere

  • admin
  • 30/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kaguta Museveni yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ibyeranye n’umutekano w’akarere ndetse n’ibindi byagirira akamaro umugabane

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida Museveni bombi bakaba bahuriye I Addis Abeba muri Sharaton hotel,Addis Ababa

Ibi kandi byemejwe na Perezida Kaguta Museveni ko ukoguhura kwabaye bakaba bigiye hamwe ibyerekeranye n’umutekano wo mur’aka karere ndetse n’ibindi bitandukanye agira ati”Mbere y’uko ngaruka mu rugo mvuye muri Ethiopia kuri iki gicamunsi, nagiranye inama yaguye na Paul Kagame,umuyobozi mukuru wa AU Kuri Sharaton hotel,Addis Ababa.Twaganiriye ku byerekeranye n’umutekano w’akarere ndetse n’ibindi byagirira akamaro umugabane”.


Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni

Iyi nama yamaze igihe kingana n’amasaha abiri arenga bivuze ko ibyo baganiriye ari byinshi by’ingira kamaro ku bihugu byombi.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro nyuma yo kuva muri iyi nama yari yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Bagiranye Inama nyuma y’iminsi itari mike umubano w’u Rwanda na Uganda ugaragaramo agatotsi aho benshi mu banyarwanda bakomeje gufungirwa binyuranyije n’amategeko muri Uganda ndetse hakaba n’abakorerwa ibisa n’iyicarubozo, byose bikaba bikorwa n’abashinzwe inzego z’iperereza muri Uganda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari nawe muyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashimangiye ko kugira ngo ubufatanye bunoge hagomba kugira igikorwa ku mpande zombi ku nyungu za buri gihugu.

Ibyo biganiro bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kunoza no kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.


Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni


Kagame takes over AU leadership, commits to visa-free regime


Yanditswe na Habarurema Djamali Muhabura.rw

  • admin
  • 30/01/2018
  • Hashize 6 years