Perezida Museveni yasubije Nkurunziza amubwira ko ikibazo afitanye n’u Rwanda cyo kwigwaho ari urujya n’uruza rw’ibicuruzwa

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasubije Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza amubwira ko akeneye kwicarana ku meza n’abatavuga rumwe naho ku by’u Rwanda ngo hazarebwa iby’urujya nu ruza rw’abantu n’ibicuruzwa .

Perezida Pierre Nkurunziza yari yandikiye mugenzi we wa Uganda akaba na Chairman wa EAC ko atazicarana n’abagerageje kumuhirika ku butegetsi mu 2015.

Mu ibaruwa yo kumusubiza yamwandikiye Chimpreports yabashije kubonaho,

Museveni yagize ati “Wanambajije niba nshobora kwicarana n’abahiritse ubutegetsi n’abakora iterabwoba, n’ibindi… Igisubizo ni Yego.

Uganda ntiyari gutabarwa iyo ingabo z’imppinduramatwara nayoboye ubwanjyye imyaka 53 ishize, ziba zitararwanye zikanashyikirana n’abahiritse ubutegetsi, abakora iterabwoba n’ibindi .”

Perezida Museveni yibukije Nkurunziza ko muri Uganda habaye guhirika ubutegetsi bwa mbere mu 1966 buyobowe na Obote, bigasubira mu 1971 na Idi Amin, ubwa gatatu hakaba kwiba amajwi mu 1980.

Ati “ Abagize uruhare muri ibi bikorwa byose cyangwa abari babari inyuma ubu bari muri guverinoma yacu .”

Ibi Perezida Museveni arabitangaza mu gihe hakomeje kugaragara urunturuntu mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Perezida Nkurunziza akaba yarabwiye Museveni ko afata u Rwanda nk’umwanzi w’u Burundi ushaka kubuhungabanya. Ibi u Rwanda rukaba rubihakana.

Aha Perezida Musevenni yakomeje atanga urugero rw’uko yemeye gushyikirana na Lord Resistance Army.

Ati “ Nagiranye imishyikirano na Kony wishe ibihumbi, agaca abantu amatwi kugirango batumva ubugizi bwa nabi bwe; akabaca iminwa kugirango batagira iminwa yo kuzavugisha ibikorwa bye. Niwe, ku iherezo wanze gusinya. Ubwo nibwo twamukurikiye muri Congo na Centrafrica .”

Perezida Museveni yavuze kandi ko yemeranya na Nkurunziza ko hagati y’u Rwanda n’u Burundi harimo umwuka mubi ariko yamubwiye ko ibizaganirwa mu nama ya EAC iteganyijwe ari ibirebana n’urujya n’ uruza hagati y’ibihugu byombi.

Ati“Ndemera ntashidikanya ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi uhari kandi tukazawuganiraho.Birumvikana ko ari isoko rusange.

Isoko rusange bisobanuye urujya n’uruza rw’ ibicuruzwa na serivise ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage”.

Gusa haracyategerejwe ko Perezida Nkurunziza agira icyo avuga kuri iyi baruwa yandikiwe na Perezida Museveni isubiza iyo yari yamwandikiye tariki 4 Ugushyingo 2018.






Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years