Perezida Museveni yasabye igitaraganya ibisubizo ku ifungwa rya Gen.Kale Kayihula

  • admin
  • 04/08/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse ko hakorwa irindi perereza ku kuba haba harimo guhimbwa ibimenyetso byo gucisha igihanga uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura.

perezida Museveni yaba ashaka kumenya mu buryo bwumvikana iki kibazo cyo gushaka gushyirishamo Kayihura

Ibi bikaba bije nyuma y’iperereza rihuriweho ryagaragaje ko amagambo yavugiwe kuri telephone Urwego rushinzwe Umutekano Imbere mu Gihugu (ISO) rushaka kwifashisha kugirango Gen Kayihura ashinjwe uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi ari ibihimbano.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru mu minsi ishize kikaba cyaragaragaje ukuntu amajwi atandukanye ya Gen Kayihura n’uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Flying Squad, Herbert Muhangi, mu bihe bitandukanye, yaba yarakorewe editing. Ayo majwi akaba ari nayo yahawe perezida Museveni ategeka guta muri yombi Kayihura.

Biravugwa ko ijambo bivugwa ko Gen Kayihura yavuze nyuma yo kubwirwa ko Kaweesi yarashwe agira ati: “Thank You”, ngo ryaba ryarakuwe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yakoreye aho Kaweesi yari amaze kwicirwa.

Kuri ubu, ngo perezida Museveni yaba ashaka kumenya mu buryo bwumvikana iki kibazo cyo gushaka gushyirishamo Kayihura n’umuntu waba ushaka kumushyira hasi. Umwe mu bayobozi baganiriye n’iki kinyamakuru akaba yavuze ko perezida ashaka ibisubizo bitarenze iki cyumweru.

Umwe mu bunganizi ba Gen Kale Kayihura witwa Jet Tumwebaze yari aherutse kubwira itangazamakuru ko kuva ibi bibazo byatangira urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO) rwakunze guhimba ibimenyetso kandi bihangayikishije Kayihura.

Icyo gihe uyu munyamategeko yagize ati: “Twasabye inzego z’ubutasi kujugunya ibi bimenyetso ariko ibindi biri gucurwa buri munsi. Gen Kale Kayihura yizeye igisirikare mu gukemura iki kibazo, yizeye ko abantu bakoranaga nawe ari abahanga kandi bashobora kubikemura.”

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko ISO idahimba ibimenyetso bishyirishamo Kayihura ahubwo hari n’ibinyamakuru yishyura ngo ikwirakwize ibyo bimenyetso.

Na mbere y’uko Gen Kayihura atabwa muri yombi, inshuti ze zo mu nzego zo hejuru zamubwiye ko zirimo kubazwa n’inzego z’umutekano ku mubano wabo. Ibi ngo bikaba bigaragaza ukuntu Kayihura yagenzweho kuva kera cyane cyane kuva yakongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora igipolisi iminsi itatu mbere y’uko Kaweesi yicwa mu 2017.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abayobozi babwiye Chimpreports ko kubera kubura ibimenyetso byizewe bishinja Kayihura kuri ubu umwuka uteri mwiza muri ISO, aho abakozi bayo nabo bakekwa ko baba bagiye gutabwa muri yombi bagafasha mu iperereza rishya.


Ubusanzwe Gen Kayihura yari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2018
  • Hashize 6 years