Perezida Museveni yasabye abayobozi ku ruca bakarumira ku by’ u Rwanda rutangaza

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye ko abandi bayobozi bareka kugira icyo batangaza ku byo u Rwanda rugenda rutangaza muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi ugenda urushaho kuzamba.

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 5 Werurwe 2019 yatangaje ko ku mabwiriza ya Perezida Museveni, batazongera kugira icyo batangaza ku bivugwa n’abayobozi bo ku ruhande rw’u Rwanda bifashishije ibitangazamakuru.

Ati “Tugendeye ku byo u Rwanda ruvuga n’ibyo bahimbira abayobozi ba Uganda,Perezida Museveni yadusabye kutazongera gusubiza ibyo bavuga mu bitangazamakuru.”

Nta gutanga ibisobanuro birambuye, Opondo yavuze ko Museveni yamubwiye ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kiri gukemurwa n’inzego zibishinzwe.

Yongeyeho kandi ko nta byinshi afite byo kuvuga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda.

Opondo kandi yari aherutse kuvuga ko abayobozi bafite imitungo muri Uganda bagenza gacye kuko barebye nabi babihomberamo.

Gusa iyi ingingo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko we nta mitungo agira muri Uganda kandi ko niyo yayigira ntacyo byaba bitwaye.

Magingo aya abantu benshi bakomeje kwibaza uko ibibazo by’ibi bihugu byombi bizacyemuka dore ko bifite ingaruka zitari nziza ku baturage babyo.Ikibabaje ni uko bamwe muri ba ntaho nikora bazabihomberamo bikomeye kuko aha niho bakuraga amaramuko.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years