Perezida Museveni yanenze bikomeye gahunda yo gukurura abakerarugendo hakoreshejwe amabuno

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Yoweri Museveni yanenze bikomeye igikorwa cyo gukurura ba mukerarugendo hifashishijwe ikibuno aho yavuze ko atazemerera abana b’abakobwa kwiyandagaza

Gukurura ba mukerarugendo hakoreshejwe abagore b’amabuno manini hari benshi bakinenze muri iki gihugu.Uheruka ni Perezida Museveni wabajijwe no kuri iyo ngingo ishyushye ubu ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, maze asubiza ko nta gihamya ko abakerarugendo bakururwa n’abagore bateye batyo.

Ati “Uyu si umwanzuro wa Guverinoma, abantu ntibagomba kuza hano kureba abagore, sinishimiye iki gitekerezo cyo kwamamaza abagore bacu kubera ubukerarugendo.”

Yongeraho ati “Nabonye ifoto y’abagore bafite ibibuno biyerekana, umwe muri abo bagore ni umurashi mwiza. Anne Mungoma ni umugore w’umuhanga mu kurasa wajyaga ahagararira Polisi mu kurasa mu mikino Olempiki.”

Museveni yavuze ko abahatana bakabaye baterwa ishyaka na Miss Quiin Abenakyo wahesheje ishema Africa mu marushanwa ya Nyaminga w’Isi.

Ati “Sinkeka ko abo bagore bato baba barishimye igihe umwuzukuru wanjye Abenakyo yatsindaga muri iri rushanwa ry’ubwiza, bityo bakaba baragiye kwa Godfrey Kiwanda kugira ngo babashe kwitegurira iryabo rushanwa. Tuzabagira inama twitonze.”

Museveni yavuze ko bazasobanurira abategura iryo rushanwa ko abato bagomba kuganirizwa mu bwitonzi kuko bigoye kumvikanisha ko ubwiza bwakwishimirwa ariko bidashingiye ku miterere y’amabuno.

Ati “ Mfite ukwanjye mbona ibintu ariko nta we turabiganiraho, icyo ntashidikanyaho ni uko ntazemerera abuzukuru banjye kwerekana imiterere y’umubiri wabo.

Tuzakomeza gushyigikira Abenakyo kugira ngo akomeze akoreshe umwanya afite nka Nyaminga w’isi muri Africa mu kumenyekanisha Uganda ku isi hose.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw/MUHABURA. rw

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years