Perezida Museveni yagiranye inama idasanzwe n’abahanzi ndetse n’ibyamamare mu ibanga rikomeye

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years

Abahanzi bo mu gihugu cya Uganda bagiranye inama mu ibanga rikomeye na Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni aho iryo tsinda ry’abahanzi ryari rihagarariwe na minisitiri w’urubyiruko n’abana, Hon. Nakiwala Kiyingi.

Iyi nama yabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu,yitabiriwe n’abantu bagera kuri 30 barimo abahanzi,abakinnyi b’amafirimi ndetse n’abadi bafite aho bahurira n’ibya muzika muri Uganda.

Gusa iyi nama ntabwo hagaragayemo bamwe mu hanzi b’ibyamamare muri iki gihugu barimo nka Bobi Wine,Jose Chameleone,Bebe Cool netse n’abandi tuzi bakomeye muri Uganda.

Abari bitabiriye iyo nama harimo;

.JULIANA AKORYO;Komiseri
.YKEE BENDA;Umuhanzi
.Andrew Benon Kibuuka;Perezida w’ihuriro ry’abahanzi
.Ndagire Mariam; yaje ahagarariye abahanzi b’igitsina gore
.James Wasula; umuyobozi mukuru wa UPRS
.Travis Kazibwe aka Dr. Tee; ahagarariye ishyirahamwe rihanira uburenganzira bw’ababyinyi muri uganda (UPRS)
.Wisdom Kaye;uyu ari mu ihuriro ry’abahanzi
.Anita Seruwagi; uyu ari mu ihuriro ry’abahanzi
.Bugingo Hannington; yaturutse mu ihuriro ry’abakina komedi
.DJ Kikofiira; umwe mu bacuranga injyana ya Kadongokamu
.Kayanja Tony ; Ukora mu bijyanye n’amafirimi
.Nambassa;ahagarariye ishyirahamwe rya sinema (UFMI)
.Sophie Gombya; umuhanzi
.Batambuze Charles ; umwanditsi w’ibitabo akanabitangaza
.Tony Sempijja;ateza imbere abahanzi n’ibihangano byabo
.Balunywa Juma; ateza imbere abahanzi n’ibihangano byabo
.Dick Sewankambo; ateza imbere abahanzi n’ibihangano byabo
.Katongole Chairman; ateza imbere abahanzi n’ibihangano byabo
.Geoffrey Lutaaya; umuyobozi w’ikigega cy’abahanzi
.Molly Kabiito
.Hon. Kasolo
.Gen. Salim Saleh
.Brigadier Gen. Elly Kayanja
.Lt General Angina

Ibyingenzi bizeho muri iyo nama hagati y’impande zombi bigizwe n’ibi bikurikira;

1.Imisoro idacyenewe ku bahanzi izakurwaho ndetse igitaramo kizajya kigera byibura saa saba z’ijoro;Ikigega cy’abahanzi kizatangirana million 200 z’amashilingi ya Uganda.

2.Abahanzi b’igigitsina gore bazatekereza gushyiraho aho kwiyungura ubumenyi mu mwuga bazaterwa inkunga.

3.Itegeko ry’abigana ibihangano by’abandi rizashyirwamo ingufu ndetse n’ababikoze bakabihanirwa.

4.Amakompanyi yo hanze y’igihugu cyangwa ay’imbere azajya akoresha abahanzi bo muri uganda gusa mu gihe cyo kwamamaza ndetse no gutangaza ibicuruzwa byabo cyangwa ibikorwa byabo.

5.Ikiguzi cy’ahantu nyaburanga n’amashyamba,amapariki n’ahandi aho abakina amafirimi bacyenera cyakuweho bazajya bahakoresha ku buntu nta kiguzi batanze.

6.Abarinda umutekano w’ibyamamare n’abahanzi (bazwi nka BOUNCERS) bazajya bifashishwa mu gihe cy’ibitaramo bitandukanye, bazahabwa imyitozo yo mu rwego rwo hejuru.

7.Ibi byose baganiriye bizakurikiranwa na Minisiteri y’umurimo n’imibereho myiza y’abaturage ku girango izarebe ko ibyo biyemeje byagezweho nk’uko bikwiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years