Perezida Mugabe Yemeje ko Atari Uwupfa

  • admin
  • 30/07/2017
  • Hashize 7 years

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ubu afite imyaka 93 y’amavuko, kuwa gatandatu yatangarije abafite amakenga ku buzima bwe nyuma y’ingendo zitari nke yakoze mur’uyu mwaka muri Sengapour agiye kwivuza , yavuze ko hatarimo gupfa.

Yagize ati: “Bavuga ngo Perezida n’uwugenda. Ati ntaho ndimo kujya. Abandi bati Perezida n’uwupfa, ati sindimo ndapfa,” ibyo yabivugiye imbere y’ibihumbi by’abayoboke bari baje kwizihiza isabukuru ye y’Amavuko m’Umujyigi wa Chinhoyi.

Ibyo abivuze kandi nyuma y’aho umugorewe we, Grace Mugabe, aheruka kuvuga ko yamugiriye inama yo gushaka uzamusimbura mu igihe azaba avuye k’ubutegetsi.

Ni mugihe kandi Ishyaka Zanu-PF rye rikirimo gushaka uzasimbura Robert Mugabe, mugihe cyagera ntabe agishobora kuyobora igihugu.

Mugihe havugwa ibitari bike ku buzima bwe, Mugabe ntarota kandi ajya mu kiruhuko cyizabukuru. Aheruka gutangaza ko ariwe mukandida w’Ishyaka rye mu matora yo mu mwaka w’2018, avuga ko yifuza gutegeka kugeza imyaka 100.


Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/07/2017
  • Hashize 7 years