Perezida Manangagwa yumijwe bikomeye no kubona abashinzwe umutekano bahohoteraga umugabo

  • admin
  • 28/01/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yategetse ko hafatwa abashinzwe umutekano bagaragaye bakubita umugabo ukiri muto bari bataye muri yombi.

Mu butumwe yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Manangagwa yavuze ko yumijwe n’inkuru yarebye ku gitangazamakuru mpuzamahanga cya Sky News, aho umugabo wari wambaye amapingu mu maguru yakubitwaga inshuro nyinshi ku mutwe.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe, ushinja abasirikare kuba barakoze ibikorwa byo kubangamira abigaragambyaga by’umwihariko ko umunani bishwe mu cyumweru gishize baraswa amasasu ya nyayo.

Abaturage ba Zimbabwe bamaze iminsi bigaragambya kubera ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byazamutse. Igisirikare cya Leta kikaba gishinjwa gukorera iyicarubozo abigaragambyaga.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba warasohoye itangazo ugira uti “Abasirikare ba Zimbabwe bambaye imyenda yabo y’akazi ibaranga na polisi ya Zimbabwe batangije iyicarubozo rigambiriwe”.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 76 y’amavuko, yavuye mu rugendo yarimo i Burayi rutarangiye ngo ahangane n’umwuka mubi ukomeje mu gihugu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/01/2019
  • Hashize 5 years