Perezida Magufuli yahishuye amiyumviro ye ku Rwanda

  • admin
  • 02/03/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame ku mubano mwiza ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi, avuga ko bigaragaza ‘inshuti nyayo’.

Uku gushima u Rwanda Perezida Kagame, Magufuli yakugaragarije mu nama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iri kubera muri Tanzania. Kuva Perezida Dr. John Pombe Magufuli wa Tanzania yajya ku butegetsi, byagiye bigaragara ko igihugu ayobora gishishikajwe no kuzahura umubano wacyo n’u Rwanda nyuma y’agatotsi hagati y’ibihugu byombi katejwe n’uwo yasimbuye, Jakaya Kikwete. Uyu mubano uri kuzahurwa nyuma y’agatotsi hagati y’ibihugu byombi kavutse guhera tariki ya 26 Gicurasi 2013, ubwo Kikwete wayoboraga Tanzania wavugiye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe ko u Rwanda rushobora kwiyunga n’umutwe wa FDLR uba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibintu bitakiriwe neza n’ubuyobozi bw’u Rwanda kubera ko abenshi mu bagize uyu mutwe basize bakoze Jenoside. Ibi byagaragazaga ko Kikwete ashaka gushyigikira umutwe wa FDLR.

Inzobere muri politiki zatangiye kunuganuga izahuka ry’umubano hagati w’ibihugu byombi tariki ya 5 Ugushyingo 2015, ubwo Perezida Kagame yitabiraga irahira rya Perezida John Pombe Magufuli muri Tanzania. Nyuma yo kurahira kwa Perezida Magufuli yatambutse imbere y’akarasisi ka gisirikare banamuha icyubahiro. Mu gusubira mu byicaro yabanje gusuhuza Abakuru b’Ibihugu n’abaza guverinoma ageze kuri Perezida Kagame abaturage bahagurukiye icya rimwe nk’abitsamuye bamuha amashyi y’urufaya. Mu gusobanura iby’aya mashyi yahawe Perezida Kagame, Gaudence Mpangala wigisha muri Kaminuza ya Ruaha (Ruco) muri Tanzania, yavuze ko kuba Abanya-Tanzania bishimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bikwiye kandi bigaragaza koko akazi gakomeye uyu muyobozi yakoreye Abanyarwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize, Perezidansi ya Tanzania yashyize ahagaragara itangazo ryavugaga ko Perezida Kagame yashimishijwe n’ibyo Magufuli amaze gukora mu guhashya inyerezwa ry’imisoro n’imikorere mibi yarangwaga ku cyambu cya Dar es Salaam, kinyuraho ibisaga 70% by’imizigo iva cyangwa ijya mu Rwanda. Yongeraho ko Tanzania n’u Rwanda ari ibihugu bituranyi kandi by’inshuti, bityo nta mpamvu yo kudafatanya kubaka ubukungu bwabyo. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi barasuranye kuva Magufuli yatorwa aho tariki ya 23 Ukuboza 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiriye uruzinduko muri Tanzania akakirwa na Perezida John Pombe Magufuli.

Ku wa 17 Gashyantare 2016 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Philip Mahiga yakoreye uruzinduko mu Rwanda ku wa anaganira na Perezida Kagame.


Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/03/2016
  • Hashize 8 years