Perezida Magufuli ashima bikomeye inkunga y’Ubushinwa idaherekezwa n’amabwiriza

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezida John Magufuli wa Tanzaniya yavuze ko ashima inkunga itangwa n’Ubushinwa kurusha itangwa n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika kuko iva mu Bushinwa iherecyezwa n’amabwiriza macye ugereranyije n’ay’iyo yindi.

Magufuli w’imyaka 59 y’amavuko, amaze igihe yotswa igitutu bikomeye n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika kubera gahunda yashyizeho zitavugwaho rumwe.

Ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, igihugu cya Denmark – kiri mu bya mbere bitera inkunga nyinshi Tanzaniya – cyabaye gihagaritse inkunga ingana na miliyoni 9 n’ibihumbi 800 by’amadolari y’Amerika yari igenewe Tanzaniya.

Denmark yatangaje ko ari ukubera amagambo “atakwihanganirwa yibasira abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe” yavuzwe n’umutegetsi w’umujyi wa Dar es Salaam.

Ubushinwa bwahindutse igihugu gishora imari cyane muri Afurika – bikoma mu nkokora ibihugu by’i Burayi n’Amerika byasaga nk’ibyihariye uyu mugabane.

Mu myaka itatu iri imbere, Ubushinwa bwasezeranyije ko buzashora imari muri Afurika ingana na miliyari 60 z’amadolari y’Amerika, mu buryo bw’ishoramari, inkunga n’inguzanyo, cyane cyane mu iterambere ry’ibikorwa-remezo.

Magufuli yagize ati“Igishimishije ku nkunga yabo [Abashinwa], ni uko idaherekezwa n’amabwiriza n’amwe. Iyo bafashe icyemezo cyo kuguha, bahita baguha”.

Magufuli yavuze ayo magambo ubwo yatahaga ku mugaragaro isomero ryo kuri kaminuza iri i Dar es Salaam. Ubushinwa bwafashije mu kubaka iryo somero ryuzuye ritwaye miliyoni 40 n’ibihumbi 600 by’amadolari y’Amerika.

Badufashije no mu zindi nzego nyinshi z’iterambere”.

Magufuli yongeyeho ko ibihugu byombi bizakomeza gutsimbataza umubano wabyo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuri ubu ni wo uza ku mwanya wa mbere mu bitera inkunga nyinshi Tanzaniya. Uyiha irenga miliyoni 88 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watangaje ko uri gusuzuma gahunda zawo muri Tanzaniya kubera impungenge zijyanye n’uburenganzira bw’abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe ndetse n’inzitizi ku miryango yigenga.

Mu kwezi gushize kwa cumi, Paul Makonda, umutegetsi w’umujyi wa Dar es Salaam, yasabye rubanda kujya itungira agatoki polisi abo icyetseho kuba abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe.

Icyo gihe, leta ya Tanzaniya yatangaje ko Bwana Makonda yatangaga igitekerezo cye bwite, ko atabivuze nk’umutegetsi wo muri leta.

Imibonano mpuzabitsina hagati y’ab’igitsina kimwe ntiyemewe n’amategeko ya Tanzaniya.

Banki y’isi yabaye ifatiriye inguzanyo ya miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika yari igenewe umushinga w’uburezi muri Tanzaniya, ku ruhande rumwe kubera icyemezo cya leta cyo kwirukana abanyeshuri b’abakobwa batwaye inda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years