Perezida Madura yahaye gasopo Trump ngo niyivanga mu by’igihugu cye azabona nk’ibyo muri Vietnam

  • admin
  • 04/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida w’igihugu cya Venezuela ubangamiwe bikomeye n’abatavuga rumwe na we avuga ko bishoboka cyane ko havuka intambara hagati mu gihugu mu gihe adakozwa ibyo kwegura.

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo yavuze ko Perezida wa Amerika, Donald Trump, azava ku butegetsi “ibiganza biriho amaraso” niyibeshya ikivanga mu bya Venezuela.

Yannamagane yivuye inyuma ibyasabwe n’ishyirahamwe ry’ibihugu by’u Burayi, by’uko ku cyumweru hatarenga atarategura amatora mashya.

Umukuru w’abatavuga rumwe na leta, Juan Guaidó, mu kwezi gushize yagize Perezida w’agateganyo wa Venezuela kandi Amerika ihita imushyigikira.

Ese Maduro kuri ubu avuga iki?

Mu kiganiro cya televiziyo yo muri Espagne kitwa Salvados, cyaciyeho ejo ku Cyumweru ,Perezida Maduro yabajijwe niba ikibazo kiri muri Venezuela gishobora kwadukamo intambara yo hagati mu gihugu.

Yagize ati “Kuri ubu nta n’umwe ushobora gutanga igisubizo kuri icyo kibazo nta gushidikanya“.

Yakomeje agira ati”Byose bizava ku rugero rw’ubusazi n’ugushotorana by’Ubukoroni bwo mu majyaruguru [Amerika] ndetse n’abanyaburayi bafatanyije.

Turasaba ko hatagira uwivanga mu bibazo byacu… kandi twiteguye kurwanira igihugu cyacu.”

Perezida Trump yabwiye igitangazamakuru cya CBS ko gukoresha ingufu za gisirikare biri mu gisubizo gishoboka.

Ariko Maduro yamaganye uwo muyobozi wa Amerika ko hashobora kuba nk’ibyabaye mu ntambara ya Vietnam niyakoresha ingufu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/02/2019
  • Hashize 5 years