Perezida Madura uzwiho gutuka Imana yahawe iminsi ntarengwa yo kuba yeguye ku mwanya wa Perezida

  • admin
  • 27/01/2019
  • Hashize 5 years

Ibihugu bikomeye by’i Burayi byaburiye Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela ko agomba gukoresha amatora, bitaba ibyo bikemera ku mugaragaro ko umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi witangaje ko ari we perezida w’agateganyo ari we perezida w’ukuri w’iki gihugu.

Uyu mugabo uzwiho agashya k’uko akanze kwihandagaza akavuga amagambo yuzuyemo gutuka Imana,kuri ubu ari kotswa igitutu nyuma yaho ku wa gatatu uwo bahanganye Juan Guaidó yitangaje ko ari we “perezida w’agateganyo”.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byamaze gushyigikira Bwana Guaidó nka perezida w’iki gihugu.

Mu nama y’umuryango w’abibumbye, ubutegetsi bwa Venezuela bwamaganye icyo gihe ntarengwa. Ni inama yagaragaje ukutavuga rumwe kw’ibihugu bikomeye byo ku isi.

Jorge Arreaza, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Venezuela, yabwiye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye mu nama yabereye i New York ku wa gatandatu, ko Bwana Maduro ari we Perezida wemewe n’amategeko wa Venezuela.

Yongeyeho ko iki gihugu kitashyirwaho igitutu cyo gukoresha amatora.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe uzaduha igihe ntarengwa cyangwa ngo atubwire niba tugomba gukora amatora cyangwa tutagomba kuyakora”.

Perezida Maduro, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2013, mu ntangiriro y’uku kwezi kwa mbere ni bwo yarahiriye manda ya kabiri, nyuma y’amatora yamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akanarangwa n’ibirego byuko yaba yarabayemo uburiganya. Yabaye intandaro y’imyigaragambyo yo kwamagana Bwana Maduro.

Bwana Maduro ashinja Bwana Guaidó, umukuru w’inteko ishingamategeko, kumuhirika ku butegetsi.

Ese mu nama ya ONU yabaye ku wa Gatandatu byagenze gute?

Ibihugu by’ibinyamuryango bihoraho mu kanama k’umutekano ka ONU by’Ubufaransa n’Ubwongereza, byiyongereye ku Budage, Espanye n’ibindi bihugu by’i Burayi – mu gisa nk’igikorwa byari byagambiriye hamwe – bisaba ko Venezuela ikoresha amatora mu gihe kitarenze iminsi 8.

Itangazo ry’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ryo ryarimo kwigengesera kurushaho, rivuga ko uyu muryango ushaka ko haba amatora mashya, bitaba ibyo uyu muryango ugafata “izindi ngamba, zirimo n’ibijyanye no kwemera ubutegetsi bw’iki gihugu [Venezuela]”.

Mu ijambo yavuze mu izina ry’uyu muryango, Sir Alan Duncan, uhagarariye Ubwongereza, yavuze ko Venezuela icyeneye leta “ihagarariye by’ukuri icyo abaturage ba Venezuela bashaka”.

Uburusiya, igihugu kinyamuryango mu kanama k’umutekano ka ONU, bwavuze ko gushyigikirwa n’amahanga kwa Bwana Guaidó bihonyora amategeko mpuzamahanga kandi ko ari “inzira itaziguye iganisha ku muvu w’amaraso”.

Ubushinwa, Mexico na Turukiya, nabyo byashyigikiye ku mugaragaro Bwana Maduro.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yashinje Uburusiya n’Ubushinwa “kuzahura ubutegetsi bwananiwe”, avuga ko igihe kigeze cyo “gufasha abaturage ba Venezuela aka kanya”.

Ariko Vassily Nebenzia, ambasaderi w’Uburusiya muri ONU, yashinje Amerika kugambirira guhirika ku butegetsi Bwana Maduro. Ma Zhaoxu, uhagarariye Ubushinwa muri ONU, yavuze ko Ubushinwa butivanga mu birebana n’ibibazo bwite by’ibindi bihugu.

Kugeza ubu, Bwana Maduro aracyashyigikiwe n’igisirikare cya Venezuela, ariko Bwana Guaidó yasabye abasirikare “kwishyira ku ruhande rw’abaturage ba Venezuela” bakaba ari we ahubwo bashyigikira.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/01/2019
  • Hashize 5 years