Perezida Macron yihaye intego yo kubaka igice cyahiye cya kiliziya nkuru ndangamateka ya Notre-Dame

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yasezeranyije kubaka bundi bushya igice cyahiye cya kiliziya nkuru ndangamateka ya Notre-Dame nyuma yaho gisenyewe n’inkongi y’umuriro.

Abazimya umuriro babashije kurokora igice kinini cy’iyi katederali imaze imyaka 850 yubatswe, harimo inzu muri rusange ndetse n’iminara ibiri yayo, gusa agasongero ndetse n’igisenge cyayo igice kimwe byahirimye.

Abazimya umuriro batangaje ko babashije kuwuhagarika nyuma y’amasaha icyenda barwana nawo.

Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yateye iyi nkongi, ariko abategetsi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imirimo yo kuyagura yarimo ikorwa.

Ibiro by’ubugenzacyaha i Paris byatangiye iperereza ku byabaye byiswe impanuka. Umuntu umwe mu bazimyaga uyu muriro yakomerekejwe byoroheje n’ibibatsi by’umuriro.

Ikirango cy’igihugu

Nta kindi kintu kiranga Ubufaransa kurusha ibindi nk’iyi katederali ya Notre-Dame. Ikiyiyingayinga ni umunara wa Eiffel ariko wo umaze imyaka irenga 100 mu gihe Notre-Dame iri i Paris kuva mu myaka ya 1200.

Ubuheruka iyi katederali yangirika hari mu kinyejana cya 16 mu mpinduramatwa y’u Bufaransa. Intambara zombi z’isi nazo zarayisize nubwo yari yendaga gusenywa.



Abafaransa benshi ndetse n’abandi bantu ku isi bazi iyi nyubako batewe agahinda no kubona yangizwa n’inkongi.

Ku nyubako za kiliziya nyinshi mu Bufaransa ubwo iyi nzu yarimo ishya bahise bavuza inzogera nini zabo mu kugaragaza agahinda batewe n’ibyabaye mu cyumweru gitagatifu ku bagatolika.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, uwo muriro watangajwe ko wazimijwe burundu

Arkepiskopi wa Paris, Michel Aupetit, yagize ati: “Notre-Dame iri gushya, Ubufaransa buri kurira ndetse n’isi yose. Birababaje birenze.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO, ryatangaje ko ryifatanyije n’Ubufaransa kandi rizafatanya nabwo gusana iyi nyubako isurwa n’abantu hafi miliyoni 13 buri mwaka, isurwa kurusha umunara wa Eiffel.

Umukuru w’Ubudage, Angela Merkel, yise Notre-Dame “ikirango cy’umuco w’Ubufaransa n’uw’Uburayi.”

Naho Perezida Donald Trump w’Amerika we yavuze ko “biteye ubwoba” kureba uwo muriro, avuga ko mu kuzimya uwo murimo hakoreshwa “indege zigenda zimena amazi”.

Kubera iyi nkongi, Bwana Macron yahise aburizamo ijambo yari agiye kuvugira kuri televiziyo yari yageneye abamaze amezi mu mihanda bigaragambya mu Bufaransa.

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years