Perezida Macron yabwiye Perezida Kagame ko igihugu cye kizakomeza gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Nyuma ya Kabuga

  • admin
  • 05/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yifurije abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, yizeza Perezida Kagame ko igihugu cye kizakomeza kuba hafi u Rwanda by’umwihariko giharanira ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora, washyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi ijana gusa.

Mu butumwa Macron yageneye mugenzi we w’u Rwanda kuri uyu munsi, yamwifurije umunsi mwiza, nubwo wabaye mu gihe Isi n’igihugu muri rusange biri mu bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ariko avuga ko ari igihe kigaragaza ko ibihugu byose bikwiye gufatanya kurusha mbere.

Ati “Ndashaka kubizeza ubufasha bw’u Bufaransa muri ibi bihe bitoroshye, yaba hagati y’ibihugu byombi cyangwa se buhuriweho n’ibihugu, mu gushyigikira ingamba z’u Rwanda mu kurwanya iki cyorezo.”

Macron yavuze ko mu myaka ibiri ishize, ibiganiro bya politiki hagati y’impande zombi byafashe indi ntambwe nziza hagamijwe kuzahura umubano n’ubufatanye mu iterambere n’imirimo izatuma mu Rwanda hafungurwa Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa, Centre Culturel Francophone.

Ati “Mpa agaciro gukomeza no kurushaho kunoza ibi biganiro.”

Perezida Macron yijeje mugenzi we w’u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza guharanira ko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera.

Yavuze ko nyuma y’icyemezo cyo gukaza uburyo ubutabera bw’u Bufaransa bwita ku manza zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien muri Gicurasi, ryashimangiye intambwe nshya y’urugendo rwo kurwanya umuco wo kudahana.

Ati “Nizeye ko [ifatwa rya Kabuga] ryahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika.

Mu bihugu bitari ibya Afurika bifite umubare munini w’abakekwaho ibyaha bya Jenoside harimo u Bufaransa n’u Bubiligi naho muri Afurika harimo RDC na Uganda aho abakekwaho Jenoside bari bafite ubushobozi bwo kuba bahunga n’amaguru.

U Bubiligi bwaburanishije abantu icyenda mu gihe bufite abagera kuri 40 bashakishwa. U Bufaransa bwo hariyo 47 ariko bumaze kuburanisha batatu.

Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

Ati “Ubushake burahari ku mpande zombi. Kandi ntabwo bitunguranye mu gihe umubano w’u Bufaransa na Afurika wahindutse, kandi uhinduka neza. Ku bijyanye n’u Rwanda, ndabona uyu mubano nk’ikintu gishya cyongeye gusobanurwa. Nizera ko ahahise twahasize inyuma.”

Magingo aya, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ikomeje imyiteguro yo gufungura ku mugaragaro Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa, Centre Culturel Francophone, biteganyijwe ko kizafungurwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira.


MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 05/07/2020
  • Hashize 4 years