Perezida Lungu yatangaje ko igihugu ke kiteguye kuzitabira Inama y’Abakuru Izabera mu Rwanda

  • admin
  • 30/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika ya Zambia Edgar Chagwa Lungu, yatangaje ko igihugu ke kiteguye kuzitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM2021) yitezwe kwakirwa mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2021.

Perezida Lungu yabikomojeho mu muhango wo kwakira inyandiko zemerera Ambasaderi Amandin Rugira guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Zambia wabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu cyumeru gishize tariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Hon Patricia Scotland, batangaje ko CHOGM2021 izabera i Kigali tariki ya 21 Kamena 2021.

Perezida Lungu yashimangiye ko Zambia yiteguye kwitabira iyo nama, ahishura ko yishimira intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi ndetse n’izindi nzego z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagarutse ku buryo Zambia yiteguye gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu gusoza ibiganiro ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, gukuraho viza ku mpande zombi, imigenderanire, uburezi, ubukerarugendo n’izindi nzego.

Perezida Lungu yanavuze ko yiteguye kwakira inama ya 7 ya Komisiyo ihoraho ihuza ibikorwa by’imibanire y’u Rwanda na Zambia, hagamijwe gushimangira imikoranire inoze hagati y’ibihugu byombi igihe cyose COVID-19 yaba igabanyije ubukana.

Yagize ati: “Ku rwego rw’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, twiteguye gukorana neza na Repubulika y’u Rwanda mu guteza imbere gahunda ya 2030 y’Umuryango w’Abibumbye igamije iterambere rirambye ndetse n’Ikerekezo 2063 cy’Umugabane w’Afurika kigamije kubaka Afurika ibereye Abanyafurika”.

Amb. Amandin Rugira, yavuze ko u Rwanda rwishimira umubano uzira amakemwa rufitanye na Zambia, yizeza ko azagira uruhare mu kurushaho kuwukomeza no kuwunoza mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Yakomeje ashimira Perezida Lungu ku butaka yahaye u Rwanda ngo bwubakweho ibiro by’Ambasade muri Zambia.

Umubano wa Zambia n’u Rwanda ushyigikiwe n’abakuru b’ibihugu ndetse n’ubushake bwa poritiki ku mpande zombi. Tariki ya 21-22 Gashyantare 2018 Perezida wa Zambia Edgar Chagwa Lungu yakoze uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, rukaba rwari rukurikiye urwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye i Lusaka muri muri Kamena 2017.

Uruzinduko rwa Perezida Edgar Lungu mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame.

Uretse kugendererana kw’Abakuru b’Ibihugu, ubufatanye bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego watangiye mu mwaka wa 2015, bugamije kuwukura ku bijyanye n’umutekano n’ingendo zo mu kirere gusa, ugakora no ku zindi nzego zihuza abaturage mu bukungu n’imibereho myiza.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo u Rwanda rwatangije Ambasade yarwo i Lusaka muri Zambia nk’indi ntambwe yo gukomeza gusigasira umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi byiyemeje gusangira ubunararibonye ku buryo burambye (Joint Permanent Commission of Cooperation/JPCC) mu nzego zitandukanye, amasezerano akaba yarakurikiwe no kugendererana kw’abagize za Guverinoma n’abahagarariye Abikorera ku mpande zombi.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga Zambia mu 2017, hasinywe amasezerano y’uburyo butatu: ay’ubufatanye muri Serivisi z’Ikirere (Bilateral Air Services Agreement/BASA), ay’ubufatanye mu by’Ingabo n’umutekano (Defence and Security Cooperation), n’ajyanye no kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha (Extradition Treaty).

Ayo masezerano yiyongeyeho andi yasinywe hagamijwe guhuza abaturage b’ibihugu byombi ku mikoranire mu bya poritiki, ubufatanye mu bya siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo , ubucuruzi n’ishoramari, imikoranire ya bugufi y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’Ishami ry’ubucuruzi rya Zambia.

By’umwihariko, Leta ya Zambia yemeje gushyira ingufu nyinshi mu gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya cyangwa bihishe ku butaka bw’icyo Gihugu.

Zambia yabaye Igihugu cya mbere cy’Afurika kemeye gukorana n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri icyo Gihugu.

Na none kandi Perezida Edgar Lungu yashimangiye ko batazemerera abahungiye muri icyo Gihugu kuguma bitwa impunzi mu gihe Leta y’u Rwanda ikibategeye amaboko ngo basubire mu rwababyaye.

Ubwanditsi : MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/09/2020
  • Hashize 4 years