Perezida Kenyatta yatunguye abakirisitu ubwo yageraga ku rusengero wenyine nta murinzi afite

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe yatunguye abakirisitu mu rusengero ubwo bagiye kubona bicaranye nawe nta burinzi ubwo ari bwo bwose afite, aho bivugwa ko uyu mugabo akunze kwicisha bugufi mu gihe atari mu kazi.

Kuri iki Cyumweru, Perezida Kenyatta ngo yatunguye abakirisitu kuri Bazilika yitiriwe Umuryango Wera (Holy Family Basilica) nyuma yo kujya mu misa ari wenyine.

Mu mupira w’amaboko magufi wo mu bwoko bwa Polo n’ipantalo ya kaki ngo Perezida Kenyatta yinjiye mu kiliziya yiyoberanyije bitungura abari mu kiliziya babashije kumuca iryera nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Nairobian.

Amakuru akavuga ko ari nyuma yo gusohoka mu modoka ye Mercedes G-Wagon yirabura yari atwaye, abantu bamenye ko perezida ahageze batangira kubyiganira kumusuhuza.

Iyi ngo ikaba ari inshuro ya kabiri Perezida Uhuru Kenyatta agaragaye yitwaye ubwe nyuma y’aho yaherukaga kugaragara muri iyi modoka n’ubundi yitwaye mu mubyigano w’andi mamodoka.

Perezida Kenyatta ngo akunze kwiyoberanya agakora urugendo wenyine nta burinzi

Ibi byabaye mu myaka itanu ishize ubwo umupolisi wo kumuhanda yatungurwaga nyuma yo guhagarika imodoka itaragaragazaga ko ari iy’umuyobozi, yahagarara Kenyatta agafungura ikirahuri akigaragaza mbere yo kwemererwa gukomeza.

Icyo gihe ngo yagize ati “Ni mimi ofisa, fungua (Ni njyewe ofisiye, fungura.)”


Mu myaka itanu ishize ubwo umupolisi wo kumuhanda yatungurwaga nyuma yo guhagarika imodoka yasaga nk’uwutari umuyobozi

Mu mwaka ushize nabwo kandi ngo Perezida Kenyatta yagaragaye agura ubunyobwa ku muhanda witiriwe ubwigenge (Uhuru Highway).

Video yagiye ahagaragara imugaragaza avugana n’abana bari bari kugurisha ubunyobwa aho umwe muri bo yamubajije ati “Uragura?”, undi nawe mu kumusubiza agira ati “Birahagije uyu munsi, namaze kugura”. Akaba yarasubizaga arimo no guhekenya ubwo bunyobwa.

Ubwo umwe muri abo bana wari wamuvumbuye ngo yahise amusaba amafaranga nawe akura ibandari ry’amafaranga mu mufuka ariha agatsiko k’abo bana arababwira ngo bagabane.


Nyuma yo kuva mu misa yahise ajya mu kindi kirori afata selfi ari kumwe na na mucyerarugendo CS Najib Balala ndetse CS Amina Mohamed

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years