Perezida Kenyatta ari mu uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

  • admin
  • 11/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kenyatta wa Kenya yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana Dr. Richard SEZIBERA.

Saa mbiri n’iminota mirongo itatu n’itanu za mu gitondo (8:35), nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Kenyatta agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Kagame ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, inama yanasize hashyizwe umukono ku masezerano y’isoko rusange ku mugabane wa Africa, (Africa continental free trade area).

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/03/2019
  • Hashize 5 years