Perezida Kagame yunamiye Musenyeri Barnabas
- 07/01/2016
- Hashize 9 years
Perezida Paul Kagame yababajwe n’urupfu rwa Barnabas R. Halem’mana, Musenyeri w’icyubahiro wa Diyoseze Gatorika ya Kabale muri Uganda.
Umukuru w’Igihugu abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Numvise ko Musenyeri Barnabas H. yitabye Imana. Yaharaniye ubutabera, kudasumbanisha abantu, kandi yari umunyamurava. Roho ye niruhukire mu mahoro.” Musenyeri Barnabas R. Halem’mana yavutse mu 1929 muri Uganda, ahabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti tariki ya 7 Ukuboza1958. Yabaye umushumba wa Diyoseze ya Kabale tariki ya 31 Nyakanga 1969 azamuwe muri urwo rwego na Papa Paul VI wanamwimitse we na bagenzi be 11 ubwo yari yasuye Uganda. Musenyeri Barnabas yasezeye ku mwanya w’ubushumba bwa diyoseze ya Kabale tariki ya 15 Nyakanga 1994 amaze imyaka 25 ayiyobora. Mbere y’aho akaba yarayoboye diyoseze ya Nkalanga.
Halem’mana ni umwe mu basenyeri bitabiriye itahwa rya Seminari nto ya Ndera ibarizwa muri Arikidiyosezi ya Kigali tariki ya 27 Nzeri 1982. Urupfu rwa Musenyeri Barnabas R. Halem’mana ruje rukurikira urw’umushumba w’icyubahiro wa diyoseze ya Fort-Portal uherutse kwitaba Imana muri Nzeri 2015.
Yavutse mu 1929,yitaba Imana tariki ya 3 Mutarama 2016, ashyingurwa ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2016.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw