Perezida Kagame yongeye kurahirira kuyobora U Rwanda

  • admin
  • 18/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere , Abakuru b’ibihugu, n’aba zaguverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20, bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017.

Ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika bifite umuyobozi ubihagarariye muri uyu muhango wirahira rya Kagame.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye batangiye kugera muri Stade Amahoro mu masaha ya kare y’igitondo ahakoraniye ibihumbi bisaga 25.

Aba barimo abantu 100 baturutse muri buri karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali uko ari 27. Umujyi wa Kigali wo wahawe umwihariko muri uyu muhango kuko buri Karere kemerewe abantu 7000.

Perezida Kagame yamaze kurahirira kuyobora u Rwanda. Indahiro ye yakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege. Nyuma yo kurahira, yashyize umukono ku ndahiro, ahabwa ibendera ry’igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu.Yashyikirijwe kandi ingabo nk’ikimenyetso cyo kurinda igihugu.

Indahiro ya Perezida Kagame“Jyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatire iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko,

Imana ibimfashemo.”

Yanditswe na Chief editor/ Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2017
  • Hashize 7 years