Perezida Kagame yongeye kugaragara yambaye imyenda ya gisirikare[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Icyatunguranye ni uko yongeye kugaragara yambaye imyenda ya gisirikare, ibintu yaherukaga cyera hakaba hashize imyaka isaga 17.

Iyo myitozo yiswe “Exercise Hard Puch” yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.

Imyitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoresheje intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Iyi myitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.








Perezida Kagame yaherukaga kugaragara mu mwambaro wa gisirikare ahagana mu myaka ya 2000








Salongo Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 5 years