Perezida Kagame yitezweho kugaragaza umusaruro w’ikoranabuhanga ku bukungu bw’u Rwanda
Mu gihe Isi ikomeje urugendo rwo guhangana n’iki cyorezo no kongera kubaka ubukungu, Banki y’Isi iteganya ko ibiguhu byateye imbere bizaba byamaze kwisubiza no kuzahura ubukungu bwabyo guhera mu mwaka utaha wa 2023, mu gihe ibikiri mu nzira y’amajyambere byo bizakomeza kuzarira ho indi myaka ngo bibe byamaze kuzahura ubukungu bwabyo mu buryo buhamye.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Mata 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azahurira mu kiganiro n’Umuyobozi wa Banki y’Isi David Malpass, aho bazibanda ku mbaraga z’ikoranabuhanga mu rugendo rwo kuzahura ubukungu no guhindura ubuzima bw’abatuye Isi muri rusange.
By’umwihariko, Perezida Kagame yitezweho kugaragaza umusaruro w’ikoranabuhanga ku bukungu bw’u Rwanda, n’imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose ziganisha ku iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange.
U Rwanda ruri mu bihugu bikiri mu nzira y’amamyambere bikomeje gushaka ibisubizo by’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere, nka bumwe mu buryo bwo guharanira impinduramatwara mu by’ubukungu no kwerekeza mu nzira zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, butajegajega kandi butagira n’umwe busigaza inyuma.
Ishoramari rya Leta n’iry’abikorera mu gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga rikomeje kugira uruhare mu kwegereza serevisi ku bakennye kurusha abandi, guhanga imirimo, gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse, koroshye ubucuruzi n’imitangire ya serivisi, kubaka ubudahangarwa ku ngorane zihungabanya ubukungu zitunguranye n’ibindi.
Nko mu Rwanda by’umwihariko, serivisi zose za Leta mu Nzego z’Ibanze zisabirwa zikanatangirwa ku ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu mitangire y’akazi, mu rwego rw’umutekano, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, mu iteganyagihe n’izindi nzego zihuriza ku guhindura imibereho y’umuturage n’icyerekezo cy’Igihugu.
Nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi, hajuru ya kimwe cya kabiri cy’abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kiracyari mu buzima buzira ikoranabuhanga, mu gihe ingorane zo gutakaza umutekano w’amakuru n’umutekano muke ushingiye ku ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera ku Isi yose.
Ibyo biganiro byitezwe ahagana saa 16:00 z’igicamunsi ku masaha yo mu Rwanda (saa 11:00 EDT), bizagaruka ku buryo ikoranabuhanga rigezweho rishobora gufasha ibihugu kwihutisha iterambere, kongera umusaruro, kutagira n’umwe uhezwa no kubaka ubudahangarwa mu gihe biharanira kuva mu ngaruka za COVID-19 ari na ko byimakaza guhanga udushya mu bikorera bikajyana na politiki za Leta ziborohereza kudushyira mu bikorwa.
Ibi biganiro bigeye kuba mu gihe imibare itangwa na Banki y’Isi nanone igaragaza ko hafi kimwe cya gatatu cy’abageze mu myaka y’ubukure ku Isi, ni ukuvuga miliyari 1.7 z’abatuye Isi, badafite konti muri banki, kikaba kizagaruka ku buryo ikoranabuhanga rikomeje gufasha abo baturage koroherwa no kubona serivisi z’imari.
Abandi banyacyubahiro bitezwe gufata ijambo muri icyo kiganiro harimo Umunyamabanga wa Leta ya Esipanye ushinzwe Ikoranabuhanga ririmo n’irikoresha ubwenge butari karemano Carme Artigas Brugal, Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga n’impinduka mu buyobozi muri Morocco Ghita Mezzour, Umuyobozi Mukuru wa Maztercard Michael Miebach, Umufatanyabikorwa w’Imena wa TLcom Capital Omobola Johnson, na Minisitiri w’Uburezi n’Ubumenyi muri Mongolia Enkh-Amgalan Luvsantseren.