Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gushyingura Daniel Arap Moi

  • admin
  • 11/02/2020
  • Hashize 4 years

Perezida wa Repulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gushyingura Daniel Arap Moi wigeze kuyobora Kenya akaba yaritabye Imana ku ya 4 Gashyantare 2020, afite imyaka 95

Inzego zose z’abaturage ba Kenya babyukiye muri Sistade ya Nyayo mu Murwa muru Nairobi. Imiryango ya sitade ya Nyayo yafunguwe i sAa kumi za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

Imodoka zitwara abagenzi zakodeshejwe zikaba ari guturuka mu ntara zitandukanye z’iki gihugu ni zo ari kwifashishwa n’abanyakenya bifuza gusezera uwahoze ari umukuru w’igihugu cyabo.

Abakuru b’ibihugu batandukanye bakaba bitabiriye uyu muhango.


Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu ibihumbi 30 ba mbere bazitabira umuhango wo gushyingura Daniel arap Moi wabaye Perezida wa kabiri w’iki gihugu bazahabwa ibiribwa n’ibinyobwa by’ubuntu.

Daniel Toroitich arap Moi yavutse tariki 2Nzeri 1924.Yabaye umunyapolitiki ukomeye muri Kenya ndetse aza no kuyiyobora guhera muri 1978 kugeza muri 2002.

Niwe Perezida wa kabiri wa Kenya nyuma ya Jomo Kenyatta.

Moi niwe watumye muri Kenya haza amashyaka menshi muri 1991 ariko akomeza kuyobora ishyaka rye KANU ndetse ritsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 1992 na 1997.

Mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika ya Kenya, yabanje kumwungiriza ni ukuvuga guhera muri 1967 kugeza 1978.

Ni we muntu wategetse Kenya igihe kirekire kuko yayitegetse mu gihe cy’imyaka 24.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/02/2020
  • Hashize 4 years