Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Dr. Akinwumi Akin Adesina

  • admin
  • 01/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri byari ibirori by’amateka by’umuhango wo kurahiza Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) Dr Akinwumi “Akin” Adesina, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Dr. Adesina yahawe ikaze kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu yatorewe nk’umuyobozi w’iyo banki, ikaba ari manda atangiye mu gihe Isi n’Afurika by’umwihariko byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Bityo AfDB yitezweho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo guhangana n’icyo cyorezo ndetse n’ingaruka gikomeje kugira ku mibereho n’ubukungu bw’Umugabane.

Muri uwo muhango wo kurahira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Dr. Adesina witwaye neza ku buyobozi mu myaka itanu ishize, ashimangira ko imyaka itanu iri imbere izaba iy’agaciro.

JPEG - 152.4 kb
Perezida Kagame ari mu bayobozi bashimiye Dr. Adesina ku bunyamwuga bwamuranze mu myaka itanu ishize

Yavuze ko mu myaka itanu ishize Dr. Adesina yagaragaje ubuyobozi burangwa n’ubudakemwa n’ikerekezo, aho yatangije anayobora gahunda zo guteza imbere ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo, by’umwihariko iz’ikoranabuhanga.

Ati: “Imyaka itanu iri imbere iratanga ikizere cyo kurushaho kuba iy’agaciro. Dr. Adesina, turagushyigikiye byimazeyo kuri ubu ukomeje kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere mu bihe bya COVID-19 bigizwe n’uruhuri rw’ibibazo, ariko bitanga n’ikizere cy’amahirwe mashya ku mugabane wacu. ”

Yashimangiye ko muri ibi bihe by’amage AfDB yagize uruhare rukomeye mu guharanira ko inyungu z’Afurika zitirengagizwa mu ruhando mpuzamahanga, amwifuriza amahirwe masa.

Amatora ya Perezida wa AfDB yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 yigizwa inyuma tariki 27 Kanama, kubera icyorezo vya COVID-19. Ukwigiza inyuma amatora byafashije abagize inama y’ubuyobozi bw’iyo banki kubona umwanya wo kwiga neza kuri Adesina, cyane cyane ku birego yashinjwaga ko yaba akoresha ikenewabo n’itonesha mu byemezo byo gutanga akazi no guhemba abakozi.

Byarangiye Inama y’ubuyobozi isanze ibyo birego nta shingiro bifite, yongera kumugirira ikizere cyo kumurorera manda nshya, nk’impuguke mu by’ubukungu yanabaye Minisitiri w’Ubuhinzi wa Nigeria.

Yatorewe kuyobora AFDB bwa mbere mu mwaka wa 2015, asimbura Umunyarwanda Dr. Kaberuka Donald kuri ubu uri mu itsinda ry’impuguke ryashyiriweho gushakira Afurika ubushobozi mu bihe bya COVID-19 na nyuma ya byo.

Mu gihe Afurika ihanganye n’ingaruka z’icyo cyorezo, ibikorwa by’ibanze bya AfDB bizaba bigamije ggushyigikira Afurika muri urwo rugamba, aho kuri ubu yamaze kwitanga miriyari 10 z’Amadolari y’Amerika azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye ku mugabane.

Umushinga nyamukuru wa Dr. Adesina mu myaka itanu ishize wari uwo kwibanda ku guteza imbere ingufu, kongera ibiribwa, guteza imbere inganda, guhuza uturere ndetse no kongera ikizere cy’ubuzima ku mugabane w’Afurika.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 01/09/2020
  • Hashize 4 years