Perezida Kagame yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku isi [AMAFOTO]

  • admin
  • 19/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Mbere Perezida Paul Kagame yageze i Berlin mu Budage, aho yitabiriye inama y’ishoramari ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, izwi nka Compact with Africa (CwA).

Ni inama yatangijwe mu 2017 ubwo u Budage bwari buyoboye Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi ’G20’.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika nibyo bimaze kwinjira muri ubwo bufatanye birimo Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisia.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye tariki 18 kugeza 19 Ugushyingo yatangiye irebera hamwe imishinga y’ingenzi yavutse kubera ubwo bufatanye bw’ibihugu bikize na Afurika.

Muri iyi nama Kandi u Rwanda rurahabwa umwanya wo kwerekana ubufatanye bwarwo n’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen na Siemens nka zimwe mu nganda zifite aho zihuriye n’u Budage.

Biteganyijwe kandi ko Chancelière w’u Budage, Angela Merkel agirana ibiganiro n’ibihugu byitabiriye haganirwa ku bufatanye na Afurika.

Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga k’imari ku isi (IMF),Kristalina Georgieva, nawe witabiriye iyi nama.






Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/11/2019
  • Hashize 4 years