Perezida Kagame yitabiriye inama yari fite insanganyamatsiko igira iti «gucecekesha imbunda»

  • admin
  • 09/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye imirimo y’Inteko Rusange ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia yatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.

Umuyobozi mushya w’uyu muryango Cyril Ramaphosa yijeje ko hari ibigiye gukorwa intambara zibera ku mugabane wa Afurika zikarangira, dore ko harimo n’iziba zirimo ibihugu byo hanze yawo biba bishaka guhembera amakimbirane.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti « Silencing the guns » Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze «gucecekesha imbunda».

Muri iyi nama, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Mussa Faki Mahammat, yagaragaje uburyo hirya no hino muri Afurika iterabwoba rikomeje kuba inzitizi ku iterambere kandi abana n’abagore bakarushaho kuharenganira.

Ibi byose bigahurirana n’ibiza ndetse n’ibyorezo bikomeje kwibasira Afurika.

Aha ni ho yasabye abakuru b’ibihugu na za guverinoma gushyiramo imbaraga zose bagashakira imibereho myiza abaturage babo ariko cyane cyane bagahagarika intambara ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko umwaka wa 2020 ari umwaka wo gucecekesha imbunda kuri uyu mugabane.

Umuyobozi mushya w’Umuryango Afurika yunze ubumwe Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, wasimbuye Abdel Fatah Al Sisi wa Misisi, yavuze ko imiterere ya Afurika iyiha ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo mu gihe abayituye bakoresha neza ubukungu bwayo bwiganjemo amabuye y’agaciro, asaba ko uwo mugisha utakomeza kuba ahubwo ari wo uyibera umuvumo.

Mu ijambo ryamaze iminota 26, imbere y’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, Cyrill Ramaphosa yijeje ko azakora ibishoboka byose urusaku rw’imbunda ku mugabane wa Afurika rugaceceka koko, ndetse anavuga ko mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, Afurika y’Epfo izakira inama idasanzwe harebwa icyo buri gihugu kimaze gukora kuri uwo mwanzuro.

Ramaphosa kandi yijeje gukomeza gahunda yo gushyigikira abagore bo ku mugabane wa Afurika ku buryo muri 2063 nibura 20% by’ubucuruzi bizaba biri mu maboko y’abagore.

Yiyemeje ko hazajyaho ibipimo bigaragaza ko ikintu runaka cyakorewe muri Afurika, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko ryagutse rihuriweho n’umugabane.

Ibi ngo bigamije kwirinda ko ibyo bicuruzwa byaba byiganjemo ibyo mu mahanga, akaba ari yo yakungukira mu kwishyira hamwe k’uyu mugabane.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guteres we yashimiye imbaraga abayobozi b’ibihugu bya Afurika bashyira mu gukomeza kuzamura imibereho yábatuye uyu mugabane ndetse abizeza ubufatanye butajegajega mu gukomeza iyo ntambwe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yanitabiriye inama y’abakuriye inzego z’uyu muryango n’abakuru b’imiryango y’ubukungu mu turere twa Afurika. Hatowe uzayobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu mwaka w’2021, ari we Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, ndetse ku gicamunsi haba inama yo mu muhezo y’uyu muryango aho perezida Kagame yamurikiye abayitabiriye raporo ku mavugurura y’inzego zawo, kuko ari we wahawe inshingano zo kuyakurikirana no kuyayobora.




Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 09/02/2020
  • Hashize 4 years