Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 13 y’abakuru b’ibihugu byo mu muhora wa Ruguru

  • admin
  • 23/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ya 13 ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa ruguru ibera i Kampala muri Uganda kuri uyu wa 23 Mata 2016.

Inama ya 12 yabereye i Kigali muri Mutarama uyu mwaka ihuje inzego z’igisirikare,izishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano zirimo Polisi,urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,urushinzwe abinjira n’abasohoka bose zihuriye mu mishinga yo guteza imbere umuhora wa ruguru (NCIP). Impuguke zari ziyiteraniyemo zakoreye hamwe raporo y’uburyo bw’imikoranire n’ubufatanye bw’ibihugu muri ibi byiciro.

Mu myanzuro yari yafatiwe muri iyo nama harimo uburyo bwo kuzasuzuma uko hakwemerwa kwinjiza ibindi bihugu byabisabye kwinjira muri uyu muryango, mu bijyanye no gutabarana no kurwanyiriza umwanzi hamwe, mu gihe kimwe mu bihugu cyaba gitewe, gufashanya gukemura amakimbirane no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byaba byavutse mu gihugu runaka. Mu gihe inama ya 13 igiye guterana harishimirwa ibimaze kugerwaho mu mishinga imwe n’imwe ibi bihugu bihuriyeho.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, James Musoni yabwiye The New Times ko iyubakwa ry’inzira ya gari ya moshi izahuza Mombasa na Kigali rigenda neza. Biteganyijwe ko U Burundi, Ethiopia, and Tanzania biri mu bihugu byitabira iyi nama nk’indorerezi, bisanga u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.


Yanditswe na Ubwanditsu/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/04/2016
  • Hashize 8 years