Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bikomeye ku Isi

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe yiga ku cyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus yahuje abayobozi b’ibihugu bikize ku Isi byibumbiye mu Muryango G20 harebwa uburyo bwo guhangana n’ingaruka zacyo.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2020, yabaye mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference).

Perezida Paul Kagame yayitabiriye nk’Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa AUDA-NEPAD.

Iyi nama yateranye mu gihe Isi yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19, yarebewemo ingaruka gifite ku bukungu bw’Isi n’uko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere byafashwa guhangana nazo.

Bwana Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko muri iyi nama hatanzwe inkunga izakoreshwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Yagize ati “Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bikomeye ku Isi byibumbiye muri G20 n’Umuryango AUDA-NEPAD uyobowe na Perezida Kagame, yafatiwemo umwanzuro wo gutanga tiliyari $5 zizifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ubukungu n’imibereho myiza zizaterwa n’icyorezo cya Coronavirus ku Isi.’’

Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years