Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ibaye ku nshuro ya 18.

Biteganyijwe ko iyo nama yateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga isuzuma ingingo zirimo ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bwo kwinjira muri uyu muryango no kuvugurura amahame agenga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Ubunyamabanga bukuru bwa EAC bwagize buti: “Iyi nama irasuzuma ibintu bibiri: Raporo y’inama y’Abaminisitiri ku kwakira Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri EAC n’ivugururwa ry’itegeko rigena umubare shingiro w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo babashe gukorana inama.”

Ni inama yahawe insanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza ukwishyira hamwe, kwagura ubutwererane.”

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama ni Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza.

Ku bijyanye no kwakira RDC muri EAC, mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa by’Akarere bemeje raporo ku busabe bwayo bwo kwinjira mu muryango. Babikozeho raporo igomba gufatwaho icyemezo n’abakuru b’ibihugu.

Ba Minisitiri banasabye Abakuru b’Ibihugu gutanga umurongo ku biganiro na RDC, hagendewe ku byagaragajwe na raporo y’abakoze igenzura bemeje ko imiterere y’inzego n’amategeko byatuma icyo gihugu cyakirwa muri EAC.

Iyo nama idasanzwe yabanjirijwe n’indi y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere taliki ya 20 Ukuboza 2021 nk’uko byatangajwe n’Ubunyamabanga bwa EAC.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2021
  • Hashize 2 years