Perezida Kagame yitabiriye ifunguro ryateguwe na Mo Ibrahim mu Bwongereza [AMAFOTO]

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Kagame uri i London aho yitabiriye inama y’ubutegetsi ya Mo Ibrahim,yahuriye ku meza imwe na Mo Ibrahim ndetse n’itsinda ry’abagize Mo Ibrahim Foundation.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame ari bugeze ijambo ku bitabiriye iyi nama yiga ku miyoborere.

Yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa Botswana, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Pedro Pires wa Cap Vert, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Mo Ibrahim Foundation ni umuryango washinzwe na Mo” Ibrahim ukomoka muri Sudani akaba n’Umwongereza, wakoreye ibigo byinshi by’itumanaho mbere yo gushinga icye, Celtel. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.18 z’Amadolari ya Amerika

Uyu muryango ufite intego zo kuganira ku buyobozi n’imiyoborere myiza muri Afurika washinzwe mu 2006.

Ubusanzwe muri Afurika, iyi nama iba rimwe mu mwaka itegurwa n’umuryango Mo Ibrahim Foundation, ikagenda izenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse hakunze gutangirwamo n’ibihembo ku muyobozi w’indashyikirwa wagaragaje imiyoborere myiza yazamuye igihugu cye mu byerekeranye n’iterambere ndetse n’ibindi by’ingenzi mu biteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Ellen Johnson ni we uheruka kwegukana igihembo cya ‘Mo Ibrahim’ gihabwa abayoboye neza muri Afurika.







Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years