Perezida Kagame yijeje OMS ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Mata 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe ya gahunda y’ubufatanye Mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bwo gupima, kuvura, gukora no gukwirakwiza inkingo (Access to COVID-19 Tools/ ACT- Accelerator) .
Mu gihe cy’umwaka ushize, iyo gahunda yagize uruhare rukomeye mu gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona ibikoresho by’ubwirinzi, iby’ubuvuzi ndetse n’inkingo kugeza magingo aya.
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa OMS buyoboye neza iyo gahunda ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira imfu z’amamiliyoni y’abaturage, cyane cyane abo mu bihugu byiganjemo iby’Afurika.
Perezida Kagame yijeje OMS ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga mu rugendo rwo guhashya icyo cyorezo gikomeje kwibasira Isi yose. Yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’abandi bayobozi kwizihiza iyo sabukuru, hanarebwa intambwe imaze guterwa ndetse n’urugendo rukiri imbere mu gihe icyorezo cya COVID-19 kicyibasiye Isi.
Ati: “Uko icyoreza cya COVID-19 gikomeza kwiyongera, akenshi mu buryo butunguranye, hari byinshi bigikenewe gukorwa hagamijwe gukuraho inzitizi zituma hatabaho ugusaranganya gukwiye [kw’ibikoresho by’ubuvuzi, iby’ubwirinzi n’inkingo].”
Yavuze ko ku bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, gahunda ya ACT-Accelerator ari yo nzira imwe rukumbi yo kubona ibikoresho by’ubwirinzi, gusuzuma, kuvura ndetse no kubona inkingo. By’umwihariko, Afurika iracyari inyuma mu bijyanye no kuba yakwikorera bimwe mu bikoresho by’ingenzi, bifasha mu gukumira COVID-19 ndetse no kuyivura.
Perezida Kagame yashimangiye ko hari imbaraga zikomeje gukusanywa kugira ngo hubakwe ubwo bushobozi, agira ati: “Ariko nanone ni gahunda ikeneye inkunga mu mpande zose kugira ngo ikorwe neza mu buryo buzana impinduka kuri iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, no kunoza imyiteguro ku kindi cyorezo cyaza nyuma yaho.”
Yashimangiye ko u Rwanda rukomeye ku cyemezo cyo gushyigikira gahunda ya ACT Accelerator, ndetse ko kugeza ubu hari amasomo menshi Isi ikwiye kwiga kugira ngo ishyigikire iyo gahunda kugira ngo itange umusaruro mwiza mu gihe gikwiye.
Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibigo bikora imiti n’inkingo (IFPMA) Thomas Cueni, yatangaje ko mu gihe cy’umwaka gishize iyo gahunda itangijwe hamaze guterwa intambwe ishimishije, by’umwihariko mu bijyanye no gukora ndetse no gukwirakwiza inkingo.
Yavuze ko binyuze muri gahunda ya COVAX hamaze kuboneka inkingo za COVID-19 zigera kuri miliyari ebyiri, aho izisaga miliyoni 38 muri zo zamaze gukwizwa mu bihugu bisaga 100 birimo n’u Rwanda.
Ibyo ngo byashobotse kubera ko hari inkingo zagaragaje ko zizewe zigahita zemezwa mu gihe kitarenze amezi 10 gusa. Mu gihe hagitegerejwe ko hari ubundi bwoko bushya bw’inkingo bwemezwa, inganda zikora inkingo zemewe ziyemeje kongera ingano y’ubushobozi bwazo.
Nko muri uku kwezi kwizihizwamo isabukuru ya ACT-A hakozwe inkingo zigera kuri miliyari imwe, bikaba byitezwe ko umwaka wa 2021 uzasoza hakozwe inkingo zisaga miliyari 10, ku buryo intego yo gukingira nibura 60% by’abatuye Isi izagerwaho bitarenze Werurwe 2022.
Thomas Cueni yagize ati: “Iyo nshingano iraremereye kubera ko gukingira Isi yose COVID-19 bisaba umubare munini cyane w’inkingo, bisa n’aho ari ukuzikora mu ijoro rimwe. Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ubufatanye mpuzamahanga budasanzwe hagati y’ibihugu byateye imbere bikora inkingo n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.”
Ibigo bikora inkingo biratangaza ko kugira ngo intego yo gukwiza inkingo ku Isi igerweho bizashingira ku myanzuro yihuse ifatwa izo mpande zombi mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ndetse no kutabogama mu gukwirakwiza ibyo bikoresho bikenewe n’Isi yose