Perezida Kagame yihanganishije u Burundi ku rupfu rwa Nkurunziza

  • admin
  • 10/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yafashe mu mugongo Guverinoma y’u Burundi ndetse n’Abarundi muri rusange, nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Petero Nkurunziza bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndetse no mu ryange bwite, nohereje ubutumwa bwo kwihanganisha no kwifatanya mu byago na Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi, ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije kandi umuryango wa Nyakwigendera. Imana ibane na mwe.”

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana ku itariki 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe burahinduka cyane umutima urahagarara.

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umuntu w’agaciro ku Gihugu, Perezida wa Repubulika n’Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda Igihugu”.

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose, ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera ku munsi w’ejo tariki ya 9 Kamena 2020.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/06/2020
  • Hashize 4 years