Perezida Kagame yihanganishije Burkina Faso nyuma y’igitero cyahitanye abantu bagera kuri 13

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, yihanganishije abanya-Burkina Faso nyuma y’igitero cyagabwe mu Murwa Mukuru i Ouagadougou, kikaba cyahitanye abantu benshi harimo abashinzwe umutekano barindwi ndetse na batandatu mu bakigabye.

Nkuko ibiro bikuru bishinzwe itangazamakuru muri Burkina Faso byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018, abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zikomeye bagabye igitero ahantu hatandukanye nko kuri Ambasade y’u Bufaransa, ku kigo ndangamuco cy’Abafaransa cyitwa Institut Français Georges Méliès no ku kicaro gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo za Burkina Faso.

Imibare y’agateganyo yatangajwe igaragaza ko batandatu mu bagabye igitero bishwe, barindwi mu ngabo za Burkina Faso nabo bakahasiga ubuzima. Kandi hari n’abandi batandatu bakomeretse barimo abasivile babiri. Hari n’amakuru yemeza ko abantu bagera kuri 80 aribo bakomerekeye muri icyo gitero.

Abakomeretse bose berekejwe kuvurirwa muri Stade yitiriwe Issoufou Joseph Conombo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida Kagame, yafashe mu mugongo abaturage ba Burkina Faso ndetse yihanganisha na mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré.

Aho yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Burkina Faso ku bw’ubuzima bw’abaguye mu gitero cy’iterabwoba uyu munsi i Ouagadougou. Nifatanyije na mugenzi wanjye Perezida Roch Marc Christian Kaboré mu kurwanya ibitero mu gace ka Sahel.”


Minisitiri w’Umutekano wa Burkina Faso, Clement Sawadogo yatangaje ko hari imodoka yaturikiyemo igisasu ku biro bikuru by’ingabo, ikaba yari igambiriye guhungabanya inama y’akarere yagirwagamo uburyo bwo kurwanya iterabwoba.

Icyo gisasu cyangirije icyumba kimwe cy’iyo nyubako ariko ngo inama yo yahise yimurwa ijya kubera ahandi.

Ibi kandi bije nyuma y’uko mu myaka ishize muri Burikina Faso hibasiwe n’ibitero bikomeye byagabwe n’imwe mu mitwe y’iterabwoba.Al-Qaeda niwo mutwe wigambye ko ariwo wihishe inyuma y’igitero kimwe kigize kugabwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Ouagadougou mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa Mutarama kikaba cyarahitanye abantu bagera kuri 30.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years